AmakuruIbigezwehoUbuvugizi

Ibiciro by’ibirayi bikomeje kuba ikibazo cy’ingutu

Ibura ry’ibirayi rikomeje kuba ikibazo gihangayikishije benshi mu mujyi wa Kigali, aho igiciro cyabyo ku kiro kimwe kikubye hafi kabiri.

Uku kuzamuka ku biciro by’ibirayi byatangiye mu ntangiriro za Kamena. Igiciro cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda magana atatu(300frw), kigera ku mafaranga magana atandatu (600frw) mu masoko yo mu mujyi wa Kigali.

Ubwo twageraga mu isoko rya Kicukiro mu murenge wa Niboye, twaganiriye na bacuruzi  b’ibirayi bakorera muri iryo soko, batubwira ko iri zamuka ryaturutse ku gutumbagira kw’ibiciro by’ibiribwa bikunzwe kwifashishwa mu mafunguro.

Umucuruzi w’ibirayi Byiringiro Noël yavuze ko aho barangurira ibirayi naho byahenze cyane, ndetse n’uburyo bwo kubigeza mu masoko bwazamutse bitewe no kwiyongera ku ibiciro bya mazutu na peteroli.

Abaguzi b’ibirayi baratakambira inzego za Leta bireba kugira icyo bakora mu maguru mashya.

Mukakarangwa Vestine yagize ati:”Nimudutabarize,tutarabireka burundu. Najyaga nzana ibihumbi bitatu nkacyura ibiro cumi none ubu ibihumbi bitatu ubona ibiro bitanu gusa. Nkatwe twubatse, twabihariye abana bacu mu gihe cyose ntakirakorwa ngo iki giciro kimanuke”.

Vestine avuga ko ibiciro bikomeje gutumbagira.

Nyuma y’uko aba baturage bagaragaje ikibazo cyabo, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda agaragaza ko icyo kibazo bakizi ahubwo ko bari gufatanyiriza hamwe n’inzego bireba hagashakirwa umuti icyo kibazo.

Yagize ati: “Turi kuganira n’inzego zose  ngo dushake  uburyo umuguzi yagabanyirizwa ariko bidateye n’igihombo Ku bacuruzi. Mu minsi mike igisubizo kiboneye kiraba cyabonetse”. Yakomeje agira ati:” Ibi bikwiye kutwigisha twese gahunda nziza yo kuhira imyaka no gutera imbuto y’indobanure kuko aribwo twazajya tubona umusaruro uhagije ku isoko”.

Uku kuzamuka gukabije ku biciro by’ibirayi bibaye nyuma yuko habayeho izamuka ku biciro byose by’ibiribwa mu masoko yose. Inzobere mu bukungu bahuriza kukuvuga ko  iri zamuka ry’ibiciro byose ari ingaruka  z’intambara yatangiye mu mpera z’ukwezi kwa kabiri muri uyu mwaka hagati y’ibihugu by’Uburusiya na Ukraine.

Hari abavuga ko izamuka ryaturutse ku ntambara ya Ukrain

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button