AmakuruImyidagaduro

Ibidasanzwe kuri Camila Cabello uherutse mu Rwanda, wakuriye mu buzima bugoye i Miami

Umuhanzikazi Camila Cabello, ni umwe mu byamamare byahiriwe akiri muto, bimuhesha igikundiro n’ubukire nubwo yavutse mu muryango woroheje.

 

Uyu muhanzikazi uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda mu mpera z’umwaka, ni umwe bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, watangiye kuririmba ku myaka 16 gusa.

Karla Camila Cabello Estrabao wamenyekanye ku izina rya Camila Cabello, yavutse tariki 3 Werurwe 1997 muri Cuba, avuka kuri se w’Umunya -Mexique na nyina w’Umunya-Cuba.

Camila mbere yo kuba icyamamare mu kuririmba, yakuriye mu buzima bugoye bwo guhora yimuka n’umuryango we, bava muri Mexique bajya muri Leta zunze ubumwe Amerika. Bimutse nta byangombwa kuko se umubyara atari afite ubwenegihugu.

Uyu mukobwa afite imyaka itandatu nibwo yaje gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika hamwe na nyina na murumuna we Sofia, batura mu mujyi wa Miami mu nzu y’inshuti ya sekuru, mu gihe se yabaga wenyine muri iyi Leta ya Florida yozaga imodoka z’abakire anashaka ibyangombwa bibemerera kuba muri icyo gihugu.

Mu 2008 Camila nibwo yabonye ubwenegihugu bwa Amerika, yiga nk’abandi bana basanzwe mu mashuri yisumbuye nyuma aza kuva mu ishuri, ajya gutangira umwuga wo kuririmba .

Uyu muhanzikazi mu 2012 yitabiriye irushanywa rya ‘The X Factory USA’ ry’abafite impano zitandukanye, aza guhura n’itsinda rya Fifth ‘Harmony’ ry’abakobwa batanu harimo Normani, Ally Brooke, Dinah Jane na Lauren Jauregui, batangira gukora umuziki.

Iri tsinda rya Fifth Harmony ryarakunzwe cyane ku ndirimbo ryakoze harimo ‘I’m in love with monster’, ‘Work from Home’ bakoranye na Ty Dolla $ign n’izindi.

Mu 2016 inzira zabyaye amahari Camila atandukana n’iri tsinda ajya gukora umuziki ku giti cye. Mu 2018 asohora Album ye ya mbere yise ‘Camila’ harimo indirimbo 12 zakunzwe cyane nka ‘Havana’ yakoranye na Young Thug.

Muri iyi Album ya mbere ya Camila, harimo indirimbo nka ‘Consequences’, ‘In the Dark’, n’izindi.

Nyuma yaho yakoze izindi album nk’iyo yakoze mu 2019 yise ‘Romance’ iriho indirimbo ‘Senorita’ yakoranye n’uwahoze ari umukunzi we Shawn Mendez.

Umubano wa Camila na Shawn Mendez wajemo agatotsi mu 2021 bahita batandukana.

Kubera urukundo rwa sinema, Camila yinjiye mu mwuga wo gukina filime mu 2021, ahera ku yiswe ‘Cinderella’ ivuga ku mwana w’umukobwa w’umukene ufite inzozi zo kuzaba umunyamideli. Icyakora uwo mwana aba abona bitazigera biba impamo kubera muka se umuhoza mu mirimo yo mu rugo ndetse umutoteza, akamuca intege.

Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime uheretse kurira Ubunani i Musanze mu Kinigi, yatsindiye ibihembo by’umuhanzi wakoze indirimbo nziza zakunzwe harimo ‘Latin Grammy Award for Record of the Year’, ‘MTV Europe Music Award for Best Song’ n’ibindi.

Cabelo yishimiye gusura u Rwanda aho yatembereye mu karere ka Musanze, agasura ingagi mu birunga

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button