Imirire

Ibiryo by’umwana bigomba kuba ari inombe inoze – Inzobere mu mirire

MFITEYESU Leah, Inzobere mu mirire no kuboneza imirire avuga ko uburyo bwiza bwo gutegura indyo yuzuye kandi ihagije, ku mwana utangiye kurya, igomba kuba ari inombe inoze. “bidakomeye ariko kandi atari amazi.”

Inzego z’ubuzima zigena ko umwana wujuje amezi atandatu, atangira guhabwa imfashabere kugira ngo yunganire amashereka y’umubyeyi aba atagihagije yonyine ngo atunge umwana wo muri icyo kigero. Gusa, hari ababyeyi bagaragaza ko bataramenya uburyo bwiza bwo gutegura iyo mfashabere.

Mukankundiye Cecile, ni umubyeyi utuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga. Uyu mubyeyi ufite umwana wagiye mu mirire mibi avuga ko “Baje kuduha gahunda ku kigo Nderabuzima, buri munsi batwigisha gutegura indyo yuzuye y’abana, nibwo naje kumenya ko ntigeze menya kugaburira umwana.”

Mukankundiye avuga ko kutamenya kugaburira umwana we byashingiye ku kuba yaramuhaga isosi gusa kuko ari yo yakundaga. Ati” Nkajya muha isosi kuko ari yo yakundaga gusa; isosi y’indagara, isosi y’inyama, nkabona yariye yahaze.”

MFITEYESU Leah, Inzobere mu mirire no kuboneza imirire ashimangira ko kuba umwana wa Mukankundiye yaragiye mu mirire mibi bifitanye isano y’ubwo buryo yamugaburiragamo.

Yagize ati “urumva we ikibazo yagize yamuhaye isosi. Ni amazi menshi kuruta izindi ntungamubiri zirimo. Kuko mu isosi y’indagara nta birayi birimo, nta mboga zirimo, ni amazi wenda arimo utunyanya n’utundi tuntu nk’utwo ngutwo.”  Yongera ho ko “Nubwo ari isosi y’ikiribwa gifite intungamubiri ariko ntiyariye icyo kiribwa.”

Leah avuga ko ubundi kugira ngo indyo y’umwana utangiye kurya ibe yuzuye kandi ihagije “Igomba kuba ari inombe inoze. Bidakomeye ariko kandi bitari amazi.”

   Mfiteyesu Leah, Inzobere mu mirire no kuboneza imirire

Impamvu indyo y’umwana igomba kuba ari inombe inoze, Inzobere mu mirire no kuboneza imirire Mfiteyesu Leah asobanura ko ari bwo buryo butuma ushyiramo ibiribwa byose bikenewe kugira ngo indyo ibe yuzuye.

Ati “Twebwe tubagira inama ko bagomba gufata ibitera imbaraga; niba ari ikirayi, niba ari igitoki cyangwa se ikijumba; tugashyiramo ibyubaka umubiri; izo ndagara, iyo nyama, iryo gi cyangwa se ibishyimbo, amashaza tukongeramo n’imboga. Ibyo ngibyo iyo tubinombye ni byo bivamo inombe inoze.” Yongeraho ko “Nibwo umwana aba afashe indyo yuzuye kandi ihagije.”

Imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, iganisha no ku igwingira, iracyari ikibazo mu Rwanda kuko Ubushakashatsi bwa 6 ku mibereho n’ubuzima [DHS], bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda , bwashyizwe hanze mu mwaka wa 2020 bugaragaza ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5  mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Gahunda ya Guverinoma nuko uyu mubare ugomba kugabanuka ukagera kuri 19%  bitarenze mu mwaka wa 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button