Amakuru

“ibitaribyo murabura byose” Umunyamakuru Mucyo Antha yagiriye inama ikomeye Juvenal anamubwira icyintu gikomeye yakorera Bertrand

Mu burakari bwinshi Umunyamakuru w’imikino kuri Radiotv10, Mucyo Antha yasabiye ibihano birimo guhagarikwa umukinnyi Iradukunda Bertrand ukinira Kiyovu sports nyuma y’ibyo yatangaje.

Ni nyuma y’uko  ikipe ya Kiyovu Sports isezerewe mu mikino y’igikombe cy’amahoro n’ikipe ya APR FC Ku bitego 3-2 mu mikino yombii( ubanza n’ubwo kwishyura) aho ejo yatsinzwe 2-1 bisanga kunganya 1-1 kwari kwabaye mu mukino ubanza.

abakurikiye uyu mukino ntibigeze babonamo umukinnyi Iradukunda Bertrand byavugwaga ko yagize ikibazo cy’uburwayi, gusa nyuma y’amasaha umukino urangiye Bertrand yatangaje ko we yari muzima ko ahubwo ari amahitamo y’umutoza.

Mu burakari bwinshi Umunyamakuru Mucyo Antha ubwo yari ari mu kiganiro “urukiko rwa sport”  yantenze uyu musore amuziza ko yabeshye abanyarwanda ko yari muzima Kandi atarakoze imyitozo itegura umukino, yavuze ko Kandi abaye ari Juvenal yahita amuhagarika uyu mwaka ibitari ibyo ngo Kiyovu Sports ishobora kubura n’igikombe cya shampiyona.

Mucyo Antha Umunyamakuru wa Radiotv10

Kiyovu Sports isigaranye amahirwe muri shampiyona Aho isabwa amanota ane muri atandatu ashoboka.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button