AmakuruIbigezwehoImyidagaduro

Ibya CANO byashyizweho akadomo! M Irene yasubiranye na Vestine na Dorcas

Murindahabi Irene (M. Irene) usanzwe ari umujyanama w’abahanzikazi babiri Vestine & Dorcas bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu kiganiro gisa n’ikidasanzwe amaze gukorera kuri YouTube Channel ye MIE Empire, yatangaje ko aje kuvanaho urujijo n’amazimwe ku byo abantu bamaze iminsi babona cyangwa se bumva.

Mu byishimo byagaragaraga ku maso ya buri umwe mu bari muri iki kiganiro barimo: M Irene, Vestine, Dorcas ndetse na wa mubyeyi (Maman wa ba Dorcas), utaranumva ingingo, wabonaga ko hari icyabaye. Dorcas na Vestine bavuzeko bashima Imana kuko yumvise gusenga kwabo muri iki gihe cyari kigoye. Bavuze ko batigeze bacika intege, kandi ko bo biyumvishaga ko batigeze batandukana na Irene.

Aba bakobwa bajya kuba nk’impanga, bavuzeko ngo n’ubwo abantu batutse umubyeyi wabo bakamwita umubyeyi gito, ngo bakwiye kumvako umubyeyi wabo ari umubyeyi mwiza ukwiye icyubahiro kuko ngo ibyo yakoze byose yabikoze kubera akagambane n’amabwire bari bagamije izindi nyungu.

Aba bakobwa bavuze ko ngo n’ibaruwa ndende yavugishije benshi atari umubyeyi wabo wayanditse ko ahubwo hari abandi babikoze bagambiriye inyungu zabo. Ngo n’ubwo havuzwe byinshi ariko, ngo ntawe ukwiye kumvako byacitse kuko ngo n’ubundi satani we ahora yasamye ashaka guconshomera ubwoko bwayo.

Murindahabi Irene we avuga ko nk’uko yari yakomeje kubivuga, yari azi neza aho ikibazo kiri kuko ngo yaba aba bakobwa ndetse na Maman wabo ngo nta n’umwe bari bafitanye ikibazo. Yavuzeko n’ubusanzwe we yari yatangaje ko igihe cyose ibintu byasobanuka yiteguye gukomezanya na Vestine na Dorcas nk’uko byagenze.

Muri iki kiganiro cyatangiye saa sita zuzuye neza (12h00) kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, amagambo akaba yashize ivuga kuko byemejwe ndetse bigashimangirwa ko Dorcas na Vestine ari abahanzi babarizwa muri MIE ndetse na Maman wabo akaba yabyemeje ko nta kindi kibazo ko n’ibyabaye byari akagambane kagamije kwishakira indonke byakozwe n’abashakaga gukirira ku bana be.

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ijambo CANO (Channel) ryari ryakomeje kugarukwaho, benshi bakaba babikoraga basa nk’abatebya basubiramo iri jambo nk’uko ryagiye risubirwamo n’umubyeyi w’aba bakobwa aho yagiraga ati: “nadusubize cano ibindi bizaza nyuma, nabanze azane Cano y’abana, nabanze arekure cano,…).
Hari n’abari batangiye gutegura ibisa nk’ibirori-baringa bategura neza ngo ukuntu iyi Cano (channel) yari kwakirwa mu birori bidasanzwe mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru aho aba bakobwa bakomoka ndetse banakorera ibikorwa byabo umunsi ku munsi.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2021, nibwo M Irene yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati: “kuri uyu wa Gatatu saa tanu z’amanywa ndatanga itangazo rirebana na sosiyete y’umuziki M Irene Entertainment (MIE)”.

Abantu batandukanye barenga ibihumbi 215 bamukurikira kuri Instagram bamubajije niba ari indirimbo nshya ya Niyo Bosco agiye gusohora cyangwa niba ari indirimbo yindi ya Vestine na Dorcas agiye gusohora.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uwo wa Gatatu, yavuze ko ashingiye ku ntego ya “M. Irene Entertainment” n’isesengura ryakozwe, “MIE yifuje kumenyesha abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera ku wa 7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n’abahanzi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas.”

Ntiyatangaje impamvu zatumye atandukana n’aba bahanzikazi yatangiye gufasha kuva mu 2020, ariko umunsi umwe gusa nyuma y’uko ibyo biba, yagiye kuri YouTube channel ye (MIE Empire) akora ikiganiro we ubwe aso asobanura ibyabaye. Ibi akaba yarabikoze kuko ngo abamuhamagara, abamwandikira ndetse ngo n’abamushakaga bari babaye benshi cyane, bityo ngo ashaka gukuraho urujijo.

Mu kiganiro yakoze ababaye,yagaragajeko we nta kibazo na kimwe afitanye n’abahanzi ndetse yemezako n’umubyeyi wabo nta kibazo na kimwe bafitanye. Muri iki kiganiro yatunze agatoki abiyitako bashaka kuzamura impano no guteza imbere umuziki ko aribo bari inyuma y’ibi bintu.

Aha yavuze uwitwa Aimable uherutse gutangiza ikiswe Rwanda Gospel Stars Awards avugako ari mu bari gutera ibi byose. Undi wavuzwe kandi ni uwitwa Mike Karangwa gusa we akaba yarisobanuye avuga ko atazira ko yashatse guhuza Irene n’umuryango wa Dorcas na Vestine ku bibazo bari bafitanye.

Vestine na Dorcas bakunzwe n’abatari bacye, basanzwe ari abaririmbyi muri Chorale Goshen yo kuri ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo basubiramo indirimbo z’abandi, aho bakoranye na Prince Layer abafasha mu kubafatira amashusho akanayashyira kuri YouTube Channel yabo yitwa Vestine and Dorcas ari nawe wayifunguye tariki 02 Nyakanga 2020.

Nyuma ngo baje kujyanwa i Kigali n’uwitwa Maombi ari nawe wabahuje na M Irene bagatangira ubuzima bushya batyo. Ni abana bakiri bato kuko uko ari babiri bakiri mu Cyiciro rusange (O’Level). Iyi Channel y’aba bakobwa, kuri ubu imaze kugira hafi abagera ku bantu I ihumbi 100 bayikurikira, ivuye ku 100 bari bafite batarakorana na M Irene.

Hari benshi mu bakunzi ba muzika ndetse na bamwe mu banyamakuru bakora Gospel bavuze ko ibi bigaragaza icyuho no gushaka indamu biri mu bakora muri Gospel cyangwa se abayiyitirira.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button