Amakuru

Icyo wamenya ku myigaragambyo iri gukorwa n’impunzi z’abanyekongo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukuboza 2022, impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe, zazindukiye mu myigaragambyo.

Aba bigaragambya basabga leta ya Congo n’amahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo bamaze imyaka isaga 25, batazi uko gisa kubera guhunga ikibazo cy’umutekano muke urangwa muri iki gihugu cya DRC ngo no guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa bene wabo basigaye muri iki gihugu.

Bafite ibyapa byamafana ubwicanyi buri gukorerwa abatutsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nayo magambo abigaragambya bari gusubiramo basaba ko bene wabo bari kwicwa leta ya DRC irebera, bagasaba ko bahabwa ubutabera.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 75 z’abanyekongo zirimo izihamaze imyaka isaga 25.

Hashize igihe gito Umuryango w’Abibumbye utanze umuburo ko nihatagira igikorwa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba Jenoside yibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bari mu myigaragambyo basaba gusubira mu gihugu cyabo

Mu butumwa uyu muryango washyize hanze wavuze ko “Imvururu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ikimenyetso cy’uko hakiri uburyo butuma urwango rwavuyemo Jenoside mu bihe byashize rukomeza guhererekanwa.”

Loni yatanze uyu muburo mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi hari imvugo zibiba urwango ku baturage bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’ibikorwa bibibasira.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo M23 isanzwe n’ubundi irwanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda yuburaga imirwano.

Abaturage bavuga Ikinyarwanda bagize 5 % by’abaturage bose ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biganje mu Burasirazuba bw’igihugu, muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Amateka agaragaza ko aba baturage bamwe bisanze muri Congo kuko ubutaka bari batuyeho bwashyizwe kuri icyo gihugu buvuye ku Rwanda n’u Burundi ubwo hacibwaga imipaka mu nama y’i Berlin yagabanyije Afurika mu 1884.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button