ImyidagaduroUtuntu nutundi

Ifoto y’umukobwa wambaye ikibuno kigahengama ikomeje kubica hirya no hino

Ubundi bimenyerewe ko umukobwa ugiye kugura ikibuno akenshi aho aguriye bamwigisha no kucyambara kugira ngo kitazamukoza isoni mu bantu, ariko ibi bisa naho kuri uyu mukobwa we ntacyakozwe.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hakomeje kuzenguruka ifoto y’umukobwa kubigaragara wari uvuye gusezerana mumurenge, ariko agatamazwa n’ikibuno yari yaguze kikaza guhengamira uruhande rumwe, bigateza impagarara mu bantu.

Kimwe mubyo abantu bari gukomeza bavuga ni uko uyu mukobwa nta bumenyi bwo kucyambara yari asanganywe cyangwa se ngo Imana ikaba yamutamaje. Abandi bari kuvuga ko yagaragaje kutanyurwa n’uko ameze agatamazwa, gusa ngo ahemukiye uyu musore.

Hari abari kuvuga kuri iyi foto ariko bagasa naho badashaka kwerekana ko ari icyo kibuno cyahengamye bakabivuga nk’abashyenga bati” mbega ikanzu ijyanye n’ururabo, ngo uyu mukobwa azi kujyanisha pe!” Ku muntu uzi kwitegereza ari guhita amenya iyo mvugo Isa nizimije.

Dore kuri Twitter ibyo bari kuyivugaho:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button