AmakuruMumahangaPolitikiUtuntu nutundi

Ifoto y’umusirikare wa DRC ari kumwe n’uwa M23 iri kuvugisha abatari bake

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, hiriwe hazenguruka ifoto y’umusirikare w’ingabo za DRC ahagararanye n’uwumutwe wa M23, abantu ubusanzwe batajya bumvikana na gato.

Aba basirikire bagaragara kuri iyi foto barimo Umusirikare mukuru mu ngabo za FARDC Gen. Tchitanbwe Chiko ndetse na Col. Nzenze wa M23 kuri ubu uyobora agace ka Kibumba mur Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kuri iyi foto uyiturutse ibumoso urahabona  Col. Nzenze, wambaye impuzankano iriho ibendera ry’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo naho uwo muremure umuhagaze iruhande niwe Gen. Chiko wa FARDC, bigaragara ko bombi bari mu biganiro by’amahoro kuko ntawe uhanganye n’undi.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 13 Ukuboza, yasobanuye ko bakiriye izi ntumwa muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 12, kandi ngo bagiranye ibiganiro byabaye mu mahoro.

Bimwe mu byavuzwe kuri twitter

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button