MumahangaUmutekano

Igisirikare cya Kenya (KDF) kikanze M23 nuko nayo iryumaho

Igisirikare cya Kenya cyatangaje ko cyagabweho ibitero bakeka ko Ari M23 gusa yo ntiyagize icyo itangaza.

Igisirikare cya Kenya (KDF) cyatangaje ko abasirikare bacyo bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagabweho igitero n’abo bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa M23.

KDF mu itangazo yasohoye mu ijoro ryakeye yavuze ko abasirikare bayo boherejwe mu gace ka Kibumba aho bari mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF), “baburijemo igitero mu gace bakoreramo cyagabwe n’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe witwaje intwaro

KDF mu itangazo ryayo yasobanuye ko “abitwaje intwaro bari bagamije gukorera ubwicanyi muri Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo barashe amasasu menshi muri aka gace, bituma Ingabo zisubiza byihuse ndetse zibasha kuburizamo igitero.”

Kenya yavuze ko Ingabo zayo zahise zitangira gukaza uburinzi muri kariya gace mu kwirinda ko hari ikindi gitero cyaba, by’umwihariko ku baturage bagatuyemo basabwe gukomeza imirimo yabo uko bisanzwe.

Bivugwa ko M23 yashakaga kwigarurira tumwe mu dusozi two muri iyi Teritwari, ibyatumye habaho imirwano yamaze amasaha umunani, nubwo M23 ntacyo iratangaza ku biri kuyivugwaho.

Iby’ibi bitero byombi cyakora bivuzwe nyuma y’umunsi umwe Perezida Félix Tshisekedi wa Congo atangaje ko nta biganiro bya Politiki Leta y’igihugu cye izigera igirana n’umutwe wa M23.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button