IbigezwehoMumahangaUbuhamyaUbuzimaUmutekano

Igitangaza: Umwana w’imyaka ibiri yarutswe n’imvubu ari muzima

Mu gihugu cya Uganda hakomeje kuvugwa inkuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri y’anavuko uherutse kumirwa n’imvubu imusanze murugo wenyinye, gusa ikaza kumuruka ari munzima.

Uyu mwana warutswe n’iyi mvubu ari muzimamvubu yitwa Paul Yiga, abarizwa mu gace ka Katwe-Kabatooro mu karere ka Kasese muri Uganda,

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yasobanuye ko iyi mvubu yari ivuye mu kiyaga cya Edouard mu masaa munani ya tariki ya 4 Ukuboza2022, yamize uyu mwana ubwo yamusangaga ari gukina wenyine mu rugo ruri mu ntera ya metero zigera kuri 800 uva ku kiyaga.

Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko uyu muvugizi wa Polisi, Enanga yagize ati: “Umwana w’imyaka ibiri yamizwe n’imvubu ubwo ababyeyi be bari bamusize wenyine. Imvubu yamusanze ari gukina maze iramumira.”

Enanga yatangaje ko nyuma y’aho, abaturanyi bari babonye uyu mwana akina barimo umugabo witwa Chrispas Bagonza batangiye kumushakisha, baza kubona imvubu hafi y’aho, bakeka ko yaba yamumize, ni ko kuyitera amabuye no kuyivugiriza induru.

Umuvugizi wa Polisi yasobanuye ko ubwoba bw’urusaku n’amabuye bwatumye imvubu iruka uyu mwana, ibona gusubira mu kiyaga.

Ati: “Ubwo abaturage bayibonaga, batangiye gusakuza, bavuza induru mu  buryo bwose ubwo imvubu yerekezaga ku kiyaga. Ubwo yumvise urusaku, mu buryo butangaje yarutse uyu muhungu.”

Kuri ubu uyu mwana w’umuhungu w’imyaka ibiri ameze neza, nyuma yo kwitabwaho n’abaganga amaze kurukwa n’iyi nyamanswa yo mu mazi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button