Imyidagaduro

“IHORERE”Indirimbo nshya ya Salome& Roberto, ihumuriza abari mukaga_VIDEO

Nyuma y’iminsi mike bateguje abakunzi babo, itsinda Salome& Roberto, bashyize hanze indirimbo nshya hanze, igamije guhumuriza abari bihe by’akaga.

Kuri uyu wa 4/4/2023, nibwo iri tsinda ry’umusore n’inkumi riririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Kiliziya Gatorika Salome&Roberto bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise IHORERE.

Baganira na UMUSEMBURO, nabuze ko Iyi ndirimbo ahanini igamije guhumuriza abari mu bihe bikomeye, byaba ubukene, kubura urubyaro, gutotezwa n’ibindi cyane ko banifashishije ubuhamya bwa Sarah wo muri bibiliya.

Roberto ati”Ubutumwashingiro bw’iyi ndirimbo, ni uguhumuriza umuntu bijyanye n’ikibazo icyo ari cyo cyose, hakumvikanamo amagambo akomeza uwaba yihebye, akerekana ko uko byaba bikomeye kose ntaw’ukwiye gutakaza ibyiringiro kuko kugera kuri siko gupfa.”

Salome nawe yunze mu rya Roberto ati”Twifashishije urugero rw’umugore witwa Sarah uvugwa muri Bibiliya, twerekana ukuntu yabanye n’ikigeragezo cyo kubura urubyaro ariko akazasubizwa mu zabukuru atanakibitekereza, aha niho turirimba ko Imana iba izi ibyo dukeneye byose na mbere yuko tubisaba”.

Roberto akomeza avuga ko ari indirimbo bizeye ko izafasha abantu by’umwihariko muri ibi bihe abantu batakaje icyizere cyo kubaho.

“Ni indirimbo twiteze ko izafasha abantu cyane cyane muri iki gihe ibibazo byabaye byinshi, aho usanga muntu yaratakaje icyizere cyo kubaho, aho usanga benshi bari no kwiyambura ubuzima.

Salome na Roberto basohoye imdirimbo nshya

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na producer umunyerewe muri uwo mwuga EmmyPro, naho amashusho afatwa kandi atunganywa na Director AimePride. Igaragaramo kandi aba abanyamuzika batandukanye bakinnye kuburyo bufasha gutambutsa ubutumwa buyigize.

IHORERE ibaye indirimbo ya 15 aba bombi bakoreye hamwe kuva muw’2020, ubwo batangiraga gukorana. Ikaba kandi ariyo ya mbere bakoze muri uyu mwaka wa 2023, ikaba izakurikirwa n’izindi nyinshi nkuko babivuga.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO”IHORERE”

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button