AmakuruUbuzima

Ikibazo cy’inda zitateganyijwe kububatse ingo n’izimburagihe murubyiruko kigiye kubonerwa umuti binyuze mu ikoranabuhanga ry’URUNIGI App

Mu gihe hari bamwe mu bakoresha serivisi zo kuboneza urubyaro bagaragaza ko zibagiraho ingaruka ndetse bamwe bakaba basama inda Kandi baraboneje urubyaro, hari n’abandi bagaragaza ko gukoresha uburyo bwa Kamere bw’urunigi biri mu bibafasha kugira ngo badasama inda batiteguye kandi bukaba nta ngaruka bugira kubuzima bwabo.

Gusa nubwo aba bagaragaza ko bakoresha urunigi bavuga ko hari igihe bahura n’imbogamizi bakaba batabona uwo basobanuza bigendanye n’ikibazo bahuye nacyo ibyo bavuga ko ari imbogamizi kuri bo.

Zimwe muri izo mbogamizi bagaragaza kandi zirimo: Kwibagirwa kwimura impeta, rimwe na rimwe hari ubwo umwe mubashakanye yimuraga impeta atamyenyesheje mugenzi we.

Bavuga ko kandi byatwaraga igihe ndetse n’ibiguzi kuri bamwe kubona URUNIGI,, Guteganya gusama cyane cyane kububatse ingo mugihe babishaka, cyangwa kubyirinda, ndetse ntibyorohere urubyiruko cyane cyane abakobwa kubona URUNIGI nk’igikoresho cyabafasha kumenya ukwezi kwabo kugirango bibafashe Kwirinda inda z’imburagihe, no kuba hari abakobwa baganaga Onapo nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro biturutse kukuba ntabundi buryo babona bwaborohera.

Ibi byose bigaragazwa n’abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bifashishije urunigi, nibyo byatumye Edmond MUNEZERO impuguke mu ikorana buhanga , Dr. Anicet NZABONIMPA Impuguke mubuzima bw’imbyororokere, batekereza gukora ikorana buhanga rizajya rifasha abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa Kamere, babinyuza muri Application yitwa URUNIGI.

Dore uburyo washyirs urunigi app muri telephone yawe

Aganira na Umusemburo.com, Munezero Edmond impuguke mu ikoranabuhanga yasobanuye byinshi bigendanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’URUNIGI n’impamvu bategereje gukora Application imeze itya.

Yagize ati”URUNIGI App ni uburyo kamere bwo bufasha :kumenya ukwezi k’umugore cyangwa umukobwa, kwirinda gusama inda zitateganyijwe cyangwa iz’imburagihe, Guteganya gusama cyane cyane kububatse ingo mugihe babishaka, binyuze mu ikoranabuhanga aho umuntu abirebera muri telephone ye ndetse akakira ubutumwa bugufi buri munsi bumumenyesha igihe agezemo bityo bikamworohera gufata umwanzuro”.

Edmond Kandi akomeza agaragaza ko “ubundi ukwezi kwemewe kubakoresha urunigi ni abagira hagati y’iminsi 26 na 32 iyo bihindagurika ariko biri muri icyo kiciro, uyu yemerewe gukoresha urunigi. Ariko iyo agira ukwezi kugufi kuri munsi y’iminsi 26 ubu buryo ntabwo buba bumubereye.”

Urunigi app ije gukemura byinshi birimo inda zitateganyijwe n’izimburagihe

Zimwe mungaruka zigera kubaterwaga inda zitateganyijwe mumuryango Ku umugore n’umugabo ziganjemo:

1. Kubura ubushobozi bwo kubonera umwana ibimutunga n’ibindi nkenerwa kumwana.

2. Inda zitateganyijwe ziba isoko y’amakimbirane ya hato na hato mubashakanye.

Ingaruka z’inda z’imburagihe murubyiruko:

1. Kwiyemeza gushaka bihutiyeho kubera kwanga igisebo mu muryango nyarwanda no muyandi mahuriro nko munsengero n’ahandi.
2. Gufata ibinini bibafasha tudasama akenshi bibagiraho ingaruka.
3. Hari abata ishuri
4. Hari abazikuramo.

URUNIGI APP ije gukemura iki?

Iyi application ije gukemura bimwe muri ibi bikurikira:
– Ije gufasha urubyiruko kwirinda inda z’imburagihe .
– Abagore bagirwaho n’ingaruka zo gufata ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.

– Gukuraho amafaranga igihugu cyasohoraga gitumiza inigi mu bihugu byo hanze.

– Gukuraho imbogamizi z’abibagirwaga kwimura impeta kubakoreshaga uburyo bwa Kamere (URUNIGI Tool) rimwe narimwe ugasanga babusamiyemo.

– Gutanga amakuru, ibipimo (Data) ahagije kubafite iyi gahunda munshingano zabo (MoH, HDI, RWAMREC, FP,…) binyuze mubuhamya ukoresha irikoranabuhanga yageza kubamufasha muri iyi gahunda ya family planning.

– URUNIGI App ruzatanga akazi kurubyiruko hagamijwe guca ubushomeri.

– Kwigisha ubuzima bw’imyororokere binyuze mu ikoranabuhanga aho uzakoresha urunigi azajya abona amakuru byihuse.

– Gutanga inyigisho kubitegura kurushinga hagamijwe kubaka ingo zizira amakimbirane murwego rwo kwirinda umubare wagatanya ukomeje kurushaho kwiyongera.

Urunigi Rugizwe n’amasaro 32 y’amabara atandukanye nk’uko bigaragara ku ifoto. Ruriho kandi impeta yimurwa buri munsi. Isaro ritukura risobanura umunsi wa mbere w’imihango bivuga ko impeta ishyirwa kuri iryo saro ku munsi imihango itangiriyeho. Hanyuma impeta ikajya yimurirwa ku isaro rikurikiyeho buri munsi mu cyerekezo kigaragazwa n’akamenyetso kari ku runigi. Amasaro y’umweru ni 12 agaragaza ya minsi y’uburumbuke twavuze haruguru ihera ku munsi wa 8 ikageza ku munsi wa 19.

URUNIGI APP ni ikoranabuhanga ryubatse mu rurimi rw’ikinyarwanda, kuburyo buri munyarwanda wese bizamworohera kurikoresha, ndetse kubarikoresha bose, haba kubakundana, umugabo cyangwa umugore ukoresha telephone igezweho ya Smart phone ndetse n’ukoresha telephone ntoya bose bakaba bashobora kubona ubutumwa bugufi bubamenyesha igihe bagezemo bitewe nuko bakoresha urunigi nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Urunigi rwifashishwa mukuboneza urubyaro

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwagaragaje ko 64% by’abagore bo mu Rwanda bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro, ku mpamvu zirimo kuba ikiguzi cy’umwana cyangwa ibimugendaho bihenze cyane ku buryo kubibona ari ingorabahizi.

Iyi niyo link wabonaho URUNIGI APP:

https://play.google.com/store/apps/details?id=rw.urunigi.urunigi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button