Amakuru

Ikizere abanyarwanda bari bafitiye Amavubi cyayoyotse kubera inkuru yiriwe ivugwamo

Abafana n’abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi bafite impungenge nyuma yo kumenya ko Umukinnyi Emmanuel Imanishimwe atakitabiriye umukino w’ikipe y’igihugu amavubi Kandi ariwe nkingi ya mwambwa mu bakina inyuma.

Kuri uyu wa 13 Kamena 2023, ni bwo Imanishimwe ukina muri Maroc yagombaga kugera mu Rwanda, ariko umutoza w’Ikipe y’Ingabo muri icyo gihugu, Mohamed Aziz Samadi, nta burenganzira yamuhaye bwo kuva mu ikipe.

AS FAR Rabat ifite umukino tariki ya 14 Kamena na Olympique Club de Khouribga ndetse ku wa Gatandatu tariki ya 17, ikongera igakina undi wa Maghreb de Fès habura umunsi umwe ngo Amavubi na yo akine.

Iyo mikino yombi ni yo igomba gushimangira ko yatwara Igikombe cya Shampiyona muri Maroc ibura imikino ine. Umutoza wa AS FAR Rabat yasabye Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi ko yamurekera Imanishimwe akazayikina.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button