AmakuruUburinganireUbuvugiziUbuzima

“Imibare igaragaza ko hejuru ya 90% by’abahohoterwa ari abagore n’abakobwa”_MIGEPROF

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza hejuru ya 90% by’abahohoterwa ari abagore n’abakobwa

Mu karere ka Nyamasheke niho hatangirijwe kurwego rw’igihugu iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abgore  n’abakobwa.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannette yagaragaje ko hejuru ya 90% by’abahohoterwa ari bagore n’abakobwa.

Ati” iyo tuvuze ihohoterwa ntabwo tuvangura, kuko n’abagabo barahohoterwa. Hari utwana tw’uduhungu dusambanywa, ugasanga umugabo yafashe utwana turenga icumi aradusambanya. Gusa impamvu dukunze kuvuga abagore n’abakobwa n’imibare irabyerekana kuko hejuru ya 90% by’abahohoterwa ari abagore n’abakobwa. Rero abantu bamenye ko hari one stop center zifasha uwahuye n’ihohoterwa Kandi abagabo ntibumve ko ari iz’abagore gusa kuko nabo bahura n’ihohoterwa, bajya bazigana zikabafasha ”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryago, Prof Bayisenge Jeanette

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Apolonie, yasabye abagabo ubufatanye mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore.

Yagize ati” Abagabo hakenewe ubufatanye bwanyu mu kurwanya iri hohoterwa, mwirinde guhishira mugenzi wanyu wahohoteye umugore cyangwa umwana, bityo turusheho gutera imbere. Nimudufasha hari icyo bizahindura muri sosiyete Nyarwanda. Ikindi Kandi abana namwe mwahuye n’ihohoterwa, mugasambanywa murasabwa kubaha ababyeyi banyu mukumva impanuro babaha kugira ngo mutazongera kugwa mu mutego w’ibishuko.”

Ni igikorwa Kandi cyasezeraniyemo imiryango 107, yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yo mu mirenge ya Kanjongo Kagano na Bushekeri, mu miryango 666 yabaruwe yo mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Bamwe mu basezeranye bagaragaje ibyishimo byabo, bavuga ko gusezerana imbere y’amategeko byongera icyizere hagati y’abashakanye.

Bati” iyo usezeranye n’umugore wawe mu mategeko hari icyo bihindura mu mibanire yanyu, icyo gihe urushaho kwizera ko atazaguca inyuma cyangwa ngo wowe umuce inyuma, mbese mugirirana icyizere gikomeye ugereranyije nicyo mwari musanganywe. Turishimye cyane kandi kuba leta y’ubumwe yatekereje iki gikorwa twe twumvaga bigoranye ariko turabikoze.”

Imiryango 107, yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryago igaragaza ko nibura abana ibihumbi 20, buri mwaka baterwa inda zitateganyijwe.

Insanganyamatsiko y’iki gikorwa igira iti ” Dufatanye twubake umuryango uzira ihohoterwa”.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button