Ubuhinzi

Imihindagurikire y’ikirere no kutabona inguzanyo, zimwe mu mbogamizi z’abahinzi bato

Imihindagurikire y’ikirere no kutabona inguzanyo uko bikwiye, ni bimwe mu bibazo bagaragazwa n’abahinzi bakiri bato muri uyu mwuga.

Ibi bibazo n’ibindi bifitanye isano, ni bimwe mubyaganiriweho munama yahuje abahinzi bahagarariye abandi, baturuka mu bihugu bigera muri 40 byo ku migabane ya Afurika, Aziya no mu birwa bya Karayibe na Pasifike.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Chantal Ingabire, agaragaza ko imihindagurikire y’ikirere ari kimwe mu bibazo bibangamiye abahinzi hafi ya bose ku Isi, ariko ko mu Rwanda hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo harebwe ko hari icyahinduka.

Ati “Iyo urebye ubona ko iyi myaka guhera nko muri 2018, aho twatangiriye gushyira mu ngiro iyi gahunda y’imyaka itandatu yo guhindura ubuhinzi, hashyizwemo imbaraga nyinshi cyane kugira ngo twongere ubuso bwuhirwa. Twashyize imbaraga nyinshi nanone mu buryo bwo gufata neza ubutaka dukoresha amaterasi, mu kwigisha abantu uburyo bakoresha amakuru y’iteganyagihe. Byashyizwemo imbaraga hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Akomeza kandi avuga ko ikibazo cyugarije abahinzi bakiri bato Atari imihindagurikire y’ikirere gusa, ahubwo harimo n’ikigendanye n’amikoro no kuba batabona inguzanyo mu buryo bukwiye.

Ati “Ikindi kibazo kiri mu bicyugarije abahinzi bato, kijyanye no kubona inguzanyo, kubona amafaranga bakoresha mu buhinzi, nacyo kiri mu bibazo biri bwigweho muri iyi nama nini. Ikindi kigize intego y’inama ni ikijyanye no gutanga ubumenyi, kugera ku bumenyi na tekinologi, ku buryo bubasha kuboneka mu guteza imbere ubuhinzi, bwagezwa no ku bahinzi babukoresha”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Chantal Ingabire,

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango nyafurika w’abahinzi (PAFO), Babafemi O. Oyewole, avuga ko n’ubwo ubuhinzi ari rumwe mu nzego zifatiye runini umugabane wa Afurika, ariko usanga muri politiki z’ibihugu budahabwa umwanya uhagije.

Ati “Ibyo bituma abakiri bato batabwitaho, ntibashake kubukora kubera ko baba babona ko atari umwuga watunga umuntu, icyo ni ikibazo gikomeye dufite, kubera ko nitutubaka urwego rw’ubuhinzi tuzagira ibibazo bikomeye by’imirire mibi muri Afurika no ku Isi muri rusange. Ni yo mpamvu dushishikariza za Leta gushora mu buhinzi kubera ko ari ugushora muri ejo hazaza, no mu kwihaza mu biribwa, ibintu bya ngombwa kuri buri wese.”

Raporo ya MINAGRI ya 2022 yerekana ko mu Rwanda bageze ku buso burenga hegitari ibihumbi 68 bwuhirwa, bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira bageze ku bihumbi birenga 73.

Iyi nama ihurije hamwe aba bahinzi bato bahagarariye abandi, iteraniye I Kigali kuva tariki 16 Gicurasi, kugeza ku wa 18 Gicurasi 2023, bikaba biteganyijwe ko izatanga bimwe mu bisubizo ku bibazo bikibangamiye abahinzi bato muri uyu mwuga.

Abahinzi bato bagaragaza ko hari imbogamizi bagihura nazo mu gukora uyu mwuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button