Imikino

Imikino: Ikipe ya rayon sports munzira zigarura umunya-Maroco I Kigali

Yitwa Youssef Rhab yamamaye mu ikipe ya Rayon Sport mu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Aho yaje kuva muri iyi kipe mu mwaka wa 2021 kubera Ikibazo cy’imyitwarire itari myiza.

Nubwo Uyu musore Youssef Rhab yagiye muri Ubwo buryo ariko yanze kuva mu mitwe y’abafana ba Rayon Sport na magingo aya,byakomeje kuvugwa ko uyu musore wahariya i Casablanca azagaruka muri gikundiro ariko abenshi bakemeza ko bidashoboka.

Ese Koko Youssef arakenewe Muri Rayon Sport ahubwo icyari cyatumye ava Muri iyi kipe yaragikemuye??

Ubwo Youssef yaheraga muri Maroc bakamubwira ko bagiye kumutiza mu makipe yo muri Asia yasabye ko byarutwa bakamugarura i Kigali, ariko Uwayezu Jean Fidel Prezida wa Rayon Sport we ntiyabikozwaga icyo gihe bitewe n’uburyo uyu musore yari agoranye mu buzima bwa buri munsi.

Yakundaga kamanyinya cyane(inzoga) agakunda bashiki bacu(abakobwa) yakundaga Kandi guhamagara iwabo muri Maroc arira cyane avuga ko ahantu bamwohereje ari habi cyane ko kuhaba bimugoye.

Iyi nkuru ikimara gutanganzwa ubuyobozi bwa Rayon Sport ntacyo bwari bwabivugaho gusa ikitezwe ngo nuko mubufatanye bafitanye n’ikipe ya Raja Casablanca yo Muri Moroc yifuje kohereza Uyu musore ubugira kabiri nkuko yabisabye.

Youssef ni umwe mubakinnyi babanyamahanga bab’ahanga baherutse guca Muri iyi Champion yacu y’Urwanda igihe cyose Rayon Sport Yaba imubonye byayifasha murugendo irimo rwo gushaka igikombe cya Shampiyona y’URwanda, aho kugeza magingo aya iyoboye urwo Rutonde n’amanota 28 igakurikirwa na As Kigali ifite amanota 24.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button