MumahangaPolitikiUmutekano

Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya FARDC na M23

Imirwano ikomeye hagati y’ingabo za leta ya DRC na M23, yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama mu mujyi wa Kitchanga.

Abaturage barahunga ni urujya n’uruza rw’abahunga batazi ibice bagiyemo kuko aho bari batuye hubuye imirwano igizwe n’amasasu menshi.

Umuvugizi w’umutwe wa M23 Lawrence Kanyuka yavuze ko ingabo za leta ya DRC zifatanyije n’abacanshuro ba Wagner, bateye uyu mutwe mu birindiro byawo muri Bwiza Aho muri Kitchanga, ibyo ingabo za leta zihakana zivuye inyuma, zigaragaza ko ari M23 idashaka gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda.

Umujyi wa Kitchanga muri Rutshuru usanzwe igice kimwe cyawo kigenzurwa na M23 ikindi n’uruhande rwa leta, nk’uko uyu munyamakuru uri mu mujyi wa Rutshuru ugenzurwa na M23 abivuga.

Mu itangazo rya M23 ryo kuwa mbere, uyu mutwe ushinja ingabo za leta gukomeza gutera ibirindiro byabo “mu gihe M23 irimo kwitegura kurekura utundi duce igenzura” mu kubahiriza amasezerano ya Luanda.

Uruhande rwa leta ruvuga ko M23 itava mu bice ivuga ko yarekuye ahubwo ikomeza kuzenguruka hafi aho no kwimurira abarwanyi bayo ahandi.

M23 ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa “kudashaka gukemura mu mahoro aya makimbirane” kandi ko “yahagurukiye gusenya M23”.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button