Amakuru

Imishinga y’abagore yo guhangwa amaso muri 2022 mu kubungabunga ibidukikije

Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije Isi, ndetse nta gikozwe ngo ibidukikije bibungabungwe, abahanga bagaragaza ko isi ishobora kuzagera igihe ubuzima ntibushoboke.

Mu rugamba rwo kwigobotora iyo ngoyi, abagore nabo batekerejweho ari nayo mpamvu no kurwego mpuzamahanga umunsi w’abagore wagize insanganyamatsiko igamije kubakangurira kubungabunga ibidukikije.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2022, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ishami ry’abagore hahembwe bamwe mu bagore bahiganwe mu irushanwa ryo kumurika imishinga y’abagore itanga icyizere mu kubungabunga ibidukikije.

Iyi ni imwe muri iyo mishinga yahembwe mu rwego rwo gushishikariza abandi kujya mu ishoramari ribungabunga ibidukikije.

Ubuhinzi bwa mashyamba n’imbuto ziribwa

Imvugo ikoreshwa na benshi ivuga ko utemye kimwe akwiye gutera bibiri mu mujyo wo kubungabunga ibidukikije.

Kugeza ubu Leta ifite gahunda yo gushishikariza abantu gutera ibiti byera imbuto ziribwa, ibiti bihinganwa n’imyaka n’ibindi.

Muri urwo rwego Mukanyarwaya Donatha wo mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera muri iyo Ntara asanzwe akora ishoramari ryo gutunganya imbuto z’ibiti bihinganwa n’imyaka, imbuto n’ibindi.

Uyu mukecuru ugaragara nk’ukuze yahembwe n’Urwego rw’Abikorera ishami ry’abagore nk’ufite umushinga mwiza ubungabunga ibidukikije wahize abandi, aho yahembwe miliyoni 1 Frw.

Yavuze ko abagore bakwiye gutinyuka no kugira uruhare mu gukora imishinga ibungabunga ibidukikije na cyane ko izingiro ry’iterambere ari ugufata neza ibidukikije.

Uretse kuba afite imbuto n’ibiti bihinganwa n’imyaka mu mirima, afasha abandi bagore mu Ntara y’Amajyaruguru uburyo buboneye bwo kurwanya isuri, guhinga mu turima tw’igikoni n’ibindi.

Yabwiye itangazamakuru ko impamvu abagore bakwiye kugira uruhare mu kubungabunga ibidukije ari uko basazwe ari ba mutima w’urugo kandi iyo ubungabunze ibidukikije uba ukijije benshi.

Ati “Ni Ngombwa cyane ko abagore batekereza ku mishinga yo kubungabunga ibidukikije kuko bitagomba amafaranga cyangwa ibindi bintu byinshi ahubwo bisaba ku bikunda no kumenya ibidukikije ibyo ari byo. Nibyo umushinga uwo ari wo wose ugira igishoro, ariko igishoro cya mbere ni mu mutwe.”

Mukanyarwaya niwe watsinze abandi bari bahanganiye iki gihembo

Nyamiyaga Akanoze Company

Uyu ni imwe mu mishinga ikomeye mu y’abagore inabungabunga ibidukikije. Ni uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rugamije gufasha abaturage batuye mu Karere ka Kamonyi gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Umuyobozi w’uru ruganda, Alice Nyirasagamba yavuze ko nubwo ari ibintu bitakorohera buri wese ariko bagerageza kubungabunga ibidukikije binyuze mu bikorwa bikorwa bigamije kurengera ibinyabuzima.

Yagaragaje ko bakunze gukoresha amazi aturutse ku bisenge by’inyubako yabo kuko bafite uburyo bwo gufata amazi na cyane ko imyumbati ikenera gukoresha amazi meza, bigatuma bitangiza kandi ntibibatware n’ikiguzi kinini cy’amazi.

Mu gutungaya imyumbati kandi ibanza kwinikwa mu mazi mu gihe runaka cyagenwe ariko kubera ko amazi y’imyumbati aba arimo uburozi bwangiza, bafashe uburyo bwo kuyafata mu rwego rwo kwirinda ko yagira ingaruka ku baturage.

Ikindi kandi gishimangira ukutangiza ibidukikije ni uko afite imashini zigezweho mu gutunganya ifu ku buryo idatumuka ikaba yakwangiza abakora muri urwo ruganda.

Ibindi bakora mu kubungabunga ibidukikije ku mpande zose, hasibwa ibinogo, gukora isuku n’ibindi.

Uyu mushinga wahembwe nk’umushinga wa Kabiri mu mishinga itatu yahize indi aho wegukanye ibihumbi 700 Frw nk’ishimwe

Romantic Garden ku Gisozi

Nta muntu n’umwe utifuza gukoresha ibirori byiza ha handi uwabigezemo wese ataha avuga ko byari akataraboneka bitewe n’aho bwabereye. Ibi nibyo byatumye Urayeneza Anitha ahitamo gufasha abifuza gukora ibirori binyuze mu busitani bwiza buri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo bwa Romantic Garden.

Uyu mugore yagaragaje ko mu kubaka ubusitani hitawe cyane ku bikorwa bikomeza kubungabunga ibidukikije cyane ko aho yubatse hari imirima gusa.

Urayeneza Anitha yahisemo gufasha abifuza gukora ibirori binyuze mu busitani bwiza buri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo bwa Romantic Garden

Yavuze ko agerageza gukora ishoramari no kubungabunga ibidukikije ku buryo ibihakikije n’ibinyabuzima bihumeka umwuka mwiza. Yavuze ko bagira n’uburyo bwo gufata amazi ku buryo abaturiye Romantic Garden batabasha kwangirizwa n’amazi yaho.

Ubusitani bwa Romantic Garden buteyemo ibiti byiza bibereye ubusitani kandi butanga akayaga gaherehereye ku buryo abahagenda banyurwa nako ndetse abandi bakumva baguwe neza bitewe n’ubuhehere bwaho.

Uretse kuba afite ubu busitani bubungabunga n’ibidukikije ariko afite uruganda rukora inzoga zo mu bwoko bwa Gin yise United Gin na Wisiki kandi rukoresha imashini zigezweho ku buryo bidahumanya ikirere.

Igaraje igezweho

Bimwe mu bintu bikunze kwangiza ibidukikije, igaraje naryo riza ku mwanya w’imbere ariko Dona Maliza ni umugore wakoze umushinga w’igaraje ariko riteye imbere.

Iri garage rikorera mu Mujyi wa Kigali, rifite ikoranabuhanga rigezweho ku buryo rifasha mu kubungabunga ibidukikije ndetse no gusukura Umujyi nk’uko biri mu Ntego z’igihugu.

Dona Maliza yavuze ko igaraje rye rikora ibintu bitandukanye bigamije guhanagura imodoka n’ibindi ariko hifashishijwe ikoranabuhanga ryisumbuyeho.

Ni igaraje riteye imbere kandi rikoresha ikoranabuhanga ku buryo rifite aho imodoka zihagarara umuntu akaba atabasha kubona ibiri gukorwa mu gihe bari kuzitunganya.

Ku bijyanye n’urusaku rukunda no kurangwa mu yandi magaraje, yavuze ko bafite uburyo bwo gukumira urusaku ku buryo rutabangamira abaturanyi b’igaraje.Amavuta yakoreshejwe nayo hari uburyo abikwa ku buryo batagira umwanda na mutoya ugaragarira aho bakorera.

Mu gihe bari guhindura ibice runaka by’imodoka byagize ikibazo nta rusaku na ruto ushobora kumva kubera ko hari imashini nziza kandi zigezweho zifashishwa ndetse zidasohora urusaku.

Ububaji mu yindi sura

Urayeneza Anitha yahisemo gufasha abifuza gukora ibirori binyuze mu busitani bwiza buri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo bwa Romantic Garden

Ntabwo byapfa korohera buri wese kwiyumvisha ko inzu y’ububaji cyangwa se umwuga w’ububaji ukurikije n’imiterere yawo, wagira aho urengera ibidukikije nk’uko bamwe bazi ko ari uwo kubyangiza.

Ingabire Marie Claire ukorera mu Karere ka Kicukiro afite inzu y’ibarizo “Atelier de Menuisier y’Ububaji Kicukiro” akura ibiti bikoreshwa mu mashyamba ye yateye mu karere ka Muhanga, ibarizo arikoramo ifumbire rikazakoreshwa mu buhinzi.

Bavangura imyanda yabo ku buryo ibora n’itabora ishyirwa ahantu habugenewe kandi ibisigazwa bigeragezwa kubyazwamo ibindi bikoresho bitandukanye. Yagaragaje ko bakora neza ibintu biramba mu kwirinda ko imyanda yahora iba myinshi. Yavuze kandi ko mbere bataramenya neza uko gufata iyo myanda bikorwa byashoboraga kugira ingaruka nyinshi ku baturage ariko kuri ubu isigaye ibyazwa umusaruro.

Kubumba amatafari mu buryo bugezweho

Umwuga w’ububumbyi uri muri mwe mu ishobora kwangiza ibidukikije ndetse cyane mu gihe ukozwe mu buryo butarimo ikoranabuhanga cyangwa impinduramatwara.

Nyamara uyu mwuga burya ushobora gushorwamo amafaranga agararara ku buryo uwukora bimufasha ndetse bikanamurinda kwangiza ibidukikije.

Umubyeyi Joseline akorera mu Karere ka Bugesera, yavuze ko uburyo akora buri mu bibungabunga ibidukikije kandi mu buryo bugezweho.

Mu gutwika amatafari ntabwo akoresha inkwi nkuko bisanzwe ngo kuko zituma hasohoka imyotsi myinshi ishobora guhumanya ikirere ahubwo akoresha ibizwi nka gasenyi mu mwanya w’inkwi n’ibisigazwa by’umuceri.

Umushinga wa gatatu wahembwe itike y’indege ya RwandAir yerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa

Ubundi iyo bakura ibumba ryo kubumbamo amatafari hari aho bagera bagasanga irishobora gukoreshwa mu kubumba itafari ryashize ntabwo basiga cya kinogo cyanamye ku musozi ahubwo bahitamo kuhahinga neza ku buryo hakomeza kubungabunga ibidukikije.

Mu gusobanura umushinga we n’ishoramari akora n’uburyo ririnda ibidukikije, yavuze ko yahisemo gukoresha imyanda isanzwe mu rwego rwo kubukangabunga ibidukikije no kwirinda kwangiza ibibonetse byose biturutse ku bumenyi buke.

Uyu na we ari muri batatu kuko yabaye uwa gatatu ahembwa itike y’indege ya RwandAir yerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko abagore bakwiye kuba banyambere mu kubungabunga ibidukikije no kwigobotora imirimo yangiza.

Yasabye ko buri wese yagira uruhare mu bikorwa by’iterambere bigamije guteza imbere umugore ariko anibuka ko mbere ya byose hariho ibidukikije bikwiye gufatwa neza.

Umuyobozi ushinzwe Abagore mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Jean Francoise Mubiligi, yasabye ko mbere yo gutekereza umushinga banareba aho bagiye kuwukorera n’ingaruka nziza cyangwa mbi bizagira mu kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yasabye abagore gukomeza guharanira iterambere banabungabunga ibidukikije

Mukanyarwaya Donatha wo mu Ntara y’Amajyaruguru ni umwe mu bafite imishinga ibungabunga ibidukikije

Mukanyarwaya yagaragaje ko kubungabunga ibidukikije bidasaba ibintu byinshi

Umuyobozi w’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Jeanne Françoise Mubiligi, yasabye ko mbere yo gutekereza umushinga banareba aho bagiye kuwukorera

Abogore b’indashyikirwa basabwe gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibungabunga ibidukikije

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button