Amakuru

Imitangire ya serivisi z’mahoteri yo mu Rwanda ntivugwaho rumwe mbere y’inama ya CHOGAM izaba mukwezi kwa kamena i Kigali 2022

Abatanga serivisi z’amahoteri mu Rwanda baravuga ko kugeza ubu  biteguye neza inama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Ni mu gihe ikigo cygihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyo kivuga ko abatanga serivisi mu mahoteri bakwiye guhugura abakozi bitewe n’igihe bagiye bamara badakora kubera icyorezo cya covid-19 no gusana ahatameze neza.

Serivisi z’amahoteri ni zimwe muri serivisi z’ibanze zikenerwa n’abitabira inama haba abaturuka imbere mu gihugu cyangwa abaturuka mu mahanga.

Inama ya CHOGM izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse mu bihugu 54 bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza(Commonwealth) itegerejwe mu Rwanda.

Kuba iyi nama izahuza abantu bari mu ngeri zitandukanye bitanga umukoro wo kwitegura mu buryo bw’umwihariko ku rwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo muri rusange.

Murekatete Mariam, umukozi wa Madras Hotel yagize ati “Turiteguye cyane kuko twabonye amahugurwa ahagije, ku mpande zose haba mu buyobozi n’abakozi muri rusange, amahugurwa twabonye ni uburyo dutanga serivisi nziza kandi yihuse, uburyo bwo kwakira umukiriya neza akazataha mu gihugu cye yishimye cyangwa n’abari mu gihugu bakazataha bishimye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ubumwe Grand Hotel Munyaneza Eugène avuga ko imyiteguro yo kwakira abashyitsi bazitabira inama ya CHOGM igeze kure.

Mumagambo ye yagize ati “Kugeza ubu twe navuga ko tugeze kure muri gahunda zo kwitegura ariko n’ubundi twe duhora tweguye kwakira umushyitsi waza atugana, ariko muri kiriya gihe hari ibyo tugomba kurushaho hari amavugurura turimo gukora, ibikoresho dufite muri hoteri, gusiga amarangi, guhugura abakozi turimo kubikora, hari no gutumiza ibintu hanze tudafite aha, ibyinshi twarabyigiye mu by’ukuri kandi n’ibindi tutarabona ndizera ko igihe kizajya kugera bihari.”

Ni mu gihe Nshimiyimana Aime Cesar Umuyobozi mukuru wa Madras Hotel avuga ko inama ya CHOGM yitezweho inyungu nyinshi zizasarangwanywa mu nzego zitandukanye.

Ati “Twitezemo ko hari abantu tuzagirana ibiganiro bitandukanye bakagira ibyo batwereka, bakagira ibyo badukangurira tutari dusanzwe tubona kuko bazaba bavuye ahantu hatandunye, kandi twitezemo ko atari na hotel gusa n’abazatuzanira ibintu bazabyungukiramo kuko hari igihe tuzaba dukeneye ibintu byinshi, kugaburira abantu benshi, gucumbikira abantu benshi, twabasabye ko ububiko bwabo bugomba kuba burimo ibintu. Urumva ko ku ruhande rwabo hari amasoko ku bintu byabo, ku ruhande rwacu hari amasoko kuri hotel yacu, twitezemo isoko rinini kandi rizateza imbere igihugu cyacu.”

Urwego rw’amahoteri ni rumwe mu nzego zazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya covid-19. Kugenzura ko buri kintu kiri mu mwanya wacyo mbere y’uko inama ya CHOGM ibera mu Rwanda ni ikintu umuyobozi w’ishami rishinzwe ibigo by’amahoteri n’ubukerarugendo Nsabimana Emmanuel avuga ko gikwiye kwitabwaho.

Yagize ati “Imyaka 2 hoteli zidakora neza hari utubazo twagiye tuzamo, ugasanga hamwe haje umugese ahandi umwanda wagiye uzamo bitewe n’uko abantu babaga batarimo gukora neza, icyo nababwira ni uko utwo tuntu bakwiye kudukoraho, bakavugurura, bagatera amarangi, hoteli zigahagarara neza nk’uko zari zihagaze.  Icya 2 ni ukujya ku bakozi bakeneye andi mahugurwa, hari abakozi basa n’abibagiwe akazi kumara amazi 6, umwaka wicaye hari n’igihe ugaruka warahungabanye mu mutwe. Amahugurwa arakenewe cyane dushobora kubibafashamo ariko na bo bakagira ibyo bikorera. Icya 3 ni ukumenya aho bakura ibyo bakeneye, bakamenya aho babikura kandi bimeze neza kuko turashaka ibintu bitazateza ibibazo.

Uyu muyobozi avuga ko muri rusange imyiteguro mu mahoteri irimo kugenda neza.

Ati “Muzi ko amahoteri yakira abantu 100/100 bivuze ko abakozi hafi ya bose bakoraga mu mahoteri barabagaruye twizeye tudashidikanya ko serivisi zizaba nziza bikanajyana n’uko hari amahugurwa atandukanye agenda atangwa hari ashamikiye kuri CHOGM ariko hari n’andi asanzwe kugira ngo serivisi zigende neza.

Inama ya CHOGM itegerejwe mu Rwanda guhera ku itariki 20 z’ukwezi kwa 6 uyu mwaka.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button