Utuntu nutundi

Muhanga: Imodoka ya RITCO Yahiye irakongoka

Imodoka itwara Abagenzi yo mu bwoko bwa Ritco yahiye irakongoka ubwo yari igeze I Muhanga.

Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00 PM) ubwo imodoka ifite ibirango bya RAD 262, yari igeze i Rugobagoba mu karere ka Muhanga, ifatwa n’inkongi, ariko ntiyabona ubutabazi.

Amakuru dukesha Inyarwanda avuga ko iyi modoka yari itwaye abagenzi iva mu mujyi wa Kigali, abaturage babonye ishya, bavuga ko umuriro watewe n’ipine ryaturitse rigatangira kwaka, ndetse umuriro uva kuri iryo pine ufata n’ibindi bice by’imodoka, birangira ihiye yose.

Abaturage bagerageje kuzimya ariko umuriro usumba ubushobozi bari bafite.

Umushoferi w’iyi modoka, yasabye abagenzi gusohoka no gukuramo imizigo yabo, gusa ntabwo imizigo yose yabashije kuvamo, kuko hari iyahiriyemo.

Inzego z’umutekano zahise zifunga umuhanda kugira ngo hatagira ikindi kiza cyabaho giturutse kuri iyi nkongi.

Imodoka ishinzwe kuzimya inkongi, yageze kuri iyi modoka saa Kumi n’ebyiri n’iminota 58 z’umugoroba (18:58 PM) ariko isanga imodoka yabaye umuyonga hasigaye inyuma n’umuririmo mucye warimo kwaka.

 

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button