ImyidagaduroUtuntu nutundi

Impaka zikomeje kuba ndende kubera kwemezwa kwa konti ya yezu n’iya Shitani kuri Twitter

Kimwe mu bintu bikomeje gukurura impaka hagati y’abantu bakoresha Urubuga rwa Twitter, ni ukuba Yezu na Shitani bafite konti kandi zemejwe n’ubuyobozi bwa Twitter.

Ubundi kugira ngo konti y’umuntu yemezwe, ni uko igomba kuba ifite akarango k’ubururu kazwi nka Blue Tick. Icyateje urujijo kugeza magingo aya ni ukuntu Yezu na Shitani bashobora kuba bari gukoresha Twitter barangiza bakemezwa ko aribo koko.

Buri wese arimo aragaragaza ngo icyo ashoboye, asobanurira abamukurikira ibijyabye n’ubwami bwe, ibintu byatumye na Twitter ubwayo ihagarika Blue Tick ariko izo konti ebyiri zo zirazigumana.

Kuwa gatatu, Twitter yatangije ubu buryo bwo kwishyura ugahabwa ‘Blue tick’ ku izina rya konti yawe hadashingiwe ku mwirondoro w’ukuri.

Guhera kuwa kane konti nyinshi mpimbano zatangiye kubona ako kamenyetso, ubundi mbere kasobanuraga ko iyo konti ‘yagenzuwe’ kandi ‘yizewe’.

Konti yitwa Jesus Chris ndetse n’iyitwa Satan ziri mu zahise zibona iyo ‘blue tick’ kuko abazikoresha babashije kwishyura.

Ukoresha konti ya Jesus Christ, utifuje gutangazwa, yabwiye ikinyamakuru Business Insider ko yafunguye iyi konti “@Jesus” mu 2006 kugira ngo ajye “asetsa abantu bo kuri Twitter”.

Icyo kinyamakuru kimusubiramo agira ati: “Mu buryo bumwe, nishyuriye iyi konti [blue tick] kugira ngo nerekane ko ubu buryo bushya bwa Twitter budasobanutse. Mu by’ukuri ntabwo ndi Yesu. Nta konti ya Twitter agira, nonese kuki bayemeza? Ntibisobanutse”.

Konti “mpimbano” nyinshi mu mazina y’abanyapolitiki, ibyamamare, ibigo bikomeye n’ubucuruzi zabonetse kuri Twitter kuva kuwa kane ziri ‘verified’.

Nyuma Twitter yagiye izihagarika ndetse kuwa gatanu ihita ihagarika uburyo bwo kwishyura ngo ubone ‘Blue tick’ bwari bwatangijwe kuwa gatatu.

Twitter iri mu ikona rikomeye kuva yagurwa na Elon Musk kuri miliyari 44 z’amadorari akazana impinduka zitandukanye kuri uru rubuga.

Inzobere zari zaburiye ko uburyo bushya bwo kwishyuza ‘blue tick’ bushobora gutera kwiyongera kwa konti mpimbano, ubutekamutwe, amakuru y’impuha n’ibindi.

Kuva kuwa kane, konti mpimbano z’ibigo bimwe bikomeye n’abantu nka Mark Zuckerberg, Joe Biden Donald Trump, George W Bush, cyangwa Tony Blair zahawe ‘blue tick’ ariko nyuma zirafungwa.

Gusa Satani na Yezu bo baracyafite ‘blue tick’ zabo – kugeza ubu  kandi buri wese akomeje kuvuga ‘iby’ubwami bwe’!

Konti ya Shitani kuri Twitter

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button