![](https://www.urumuri.com/wp-content/uploads/2022/12/IMG-20221207-WA0053-720x470.jpg)
Umutwe w’ingabo za M23 bemeye kurambika intwaro bakarekeraho kurwana nyuma yaho inama yari yahuje ibihugu byo mu biyaga bigari hari imyanzuro ifashe ireshya uyu mutwe wa M23.
M23 yasabye ko Niba Koko isabwa kurekereho kurwana ikanava mu duce tw’intara y’uburasirazuba ya Congo yari yafashe aruko n’indi mitwe yose irwanira muri iki gihugu yakwamburwa intwaro irimo na FDRL.
Iyi nama yemeje ko M23 nisubira inyuma, imitwe yose yitwaje intwaro muri iki gihugu irahigishwa uruhindu kugirango yamburwe intwaro ndetse n’abatari aba kongomani bagataha bagasubira mubihugu baje baturutsemo.
Ni ukuvuga abo mumutwe wa NARU wigometse Ku buyobozi bwa Uganda ndetse na FDLR Ku Rwanda. aya masezereno aramutse yubahirijwe umutekano ushobora kugaruka hagati y’ibi bihugu Ku buryo burambye ariko ngo nibitubahirizwa n’ubundi M23 ngo kwisuganya ntibibatwara igihe kinini.
Ese Koko mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo umutekano uzageraho uboneke cyangwa uru ni urwiyerurutso ,Iminsi izahishura Byinshi muri iki gihugu n’imitwe yacyo yitwaje intwaro.
![](https://umusemburo.com/wp-content/uploads/2022/12/IMG-20221206-WA0137.jpg)