Utuntu nutundi

Impanuka y’imodoka ya volcano yakomerekeyemo benshi

Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express , yakoreye impanuka hafi y’i Ntungano iri kujya i Kampala muri Uganda ubwo yagonganaga n’indi ya Trinity yari iri kujya i Kigali.

Amakuru agera ku UMUSEMBURO avuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana Saa munani n’igice zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Gusa kugeza ubu nta muntu biravugwa ko yaburiye ubuzima muri iyi mpanuka.

Bivugwa ko abantu umunani mu bari mu modoka ya Volcano bakomeretse mu gihe mu ya Trinity hakomeretse abandi 21.

Ntabwo impamvu yateye iyi mpanuka iramenyekana gusa bivugwa ko ishobora kuba yetewe n’umuvuduko mwinshi cyangwa se kubura feri kuko imodoka ya Trinity yarenze umuhanda ikagwa mu mukingo.

Volcano yaherukaga gukora impanuka mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari iturutse i Kampala igana i Kigali ikagongana n’indi itwara abagenzi mu muhanda Ntungamo-Kabale ku musozi wa Rwahi, batandatu barimo Abanyarwanda bakitaba bitaba Imana.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button