AmakuruMumahangaUbuvugizi

Indege yaguye mu kiyaga cya Victoria

Indege y’Ikigo Precision Air yakoze impanuka igwa mu Kiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Tanzania, ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikomeje. Iyi ndege yarohamye muri iki kiyaga yavaga mu mujyi wa Dar es Salaam yerekeza i Bukoba inyuze i Mwanza.

Ikigo cy’itangazamakuru cya Tanzania, TBC, cyatangaje ko amakuru y’ibanze yemeza ko “iyi mpanuka yatewe n’ikirere cyari kibi kubera imvura nyinshi ivanze n’umuyaga udasanzwe.”

Iyi ndege ngo yaguye mu mazi ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba.

TBC yatangaje ko abantu 15 bamaze gukurwa mu mazi, nubwo umubare nyawo w’abantu bari mu ndege utaramenyekana, cyangwa se niba hari abapfuye.

Ikibuga cy’Indege cya Bukoba cyubatswe ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria, ari nacyo kinini muri Afurika y’Iburasirazuba.

Precision Air ni ikigo cy’indege kigenga cyo muri Tanzania. Gikorera ingendo mu byerekezo bisaga 10 imbere no hanze ya Tanzania, aho indege zayo zitangirira ingendo i Dar es Salaam.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko yababajwe n’iyi nkuru y’impanuka y’indege, yabereye mu Ntara ya Kagera.

Indege yarohamye mu kiyaga cya Victoria ubwo yavaga i Dar es Salaam.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button