Amakuru

Indi nkuru y’incamugongo mu ntara y’iburengerazuba

Mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba iherutse kwibasirwa n’ibiza byahitanye benshi, habereye impanuka y’imodoka yaguye mu mukoki ubwo yari igeze mu Murenge wa Bwishyura, ihitana abantu batanu, abandi benshi barakomereka cyane.

Amakuru dukesha Radiotv10 Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki Indwi Gicurasi 2023, ubwo iyi modoka yari igeze mu Kagari ka Nyarusazi mu Murenge wa Bwishyura.
Amakuru avuga ko iyi modoka isanzwe itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yari itwaye abantu bari bavuye mu mihango y’ubukwe mu Murenge wa Rubengera, ubwo bariho bataha muri Mubuga.

Iyi mpanuka kandi yanemejwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René.

Yavuze ko yi modoka yakoze impanuka ubwo yari igeze aho yabereye, “Umushoferi yakubise ibyuma arenga umuhanda, imodoka irenga umuhanda igwa muri metero ziri hagati ya makumyabiri (20) na makumyabiri n’eshanu (25).”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje ko abantu batanu bahise bitaba Imana, ariko hakaba hakomeretse n’abandi bari muri iyi modoka.

Iyi mpanuka ibereye mu Ntara y’Iburengerazuba, nyuma y’iminsi micye iyi Ntara yibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye, igahitana ubuzima bw’abarenga 130, barimo 16 bo mu Karere ka Karongi kabereyemo iyi mpanuka yo yahitanye abantu batanu.

 

 

Source: Radiotv10

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button