Imyidagaduro

Indirimbo Fou de toi na Bana, zashyizwe kumanota y’umuziki na Choeur International

Cchoeur international ya kabiri muri Afurika mu ma kolari aririmba umuziki wanditse, yashyize ku manota y’umuziki indirimbo”BANA YA CHRIS_EASY NA SHAFFY” ndetse na “Fou de toi ya Element Eleéeh Ross Kana na Bruce Melody”

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2024 nibwo Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali, yakoze igitaramo cyayo ngarukamwaka cyo kwizihiza umunsi w’abakundanye uzwi nka *St Valentin*. Muri iki gitatamo mu majwi atagira uko asa Chœur International yumvikanye iririmba indirimbo BANA y’abahanzi Shaffy na Chris_Easy,n’indirimbo Fou de toi ya Element Eleéh ,Ross Kana na Bruce Melody indirimbo zikunzwe n’abatari bake muri iyi minsi.

Indirimbo BANA na Fou de toi byanditswe ku manota n’umwe mu baririmbyi b’abahanga uririmba muri chœur international akaba n’umwe mu batoza bayo NDAHIRO EUSEBE NDOLI PACIS, zikaba zarasusurukije abari bitabiriye igitaramo cyabereye muri hôtel ste famille. Ni indirimbo zongewemo ubuhanga bwa muzika aho zandikiwe kuririmbwa mu buryo bw’abantu benshi ibi bizwi nka “Choir Version”

Choeur international niyo yatangije ibitaramo by’umuziki wanditse mu buryo bw’amanota( classical music) aho igitaramo cyambere cyambere cyabaye muri 2006

Si ubwambere Chœur International et Ensemble instrumental de Kigali ikora ibitaramo byo kwizihiza umunsi w’abakundana Valentine’s Day ikaba yarabikoze ku inshuro ya munani uyu mwaka kandi bimaze kumenyerwa ko ari umwihariko wayo mu gusubiramo zimwe mu ndirimbo z’abahanzi zisanzwe zikunzwe. Aha twavuga nka , Katerina ya Bruce Melody, Byanze ya Christopher, Inzozi ya Anne Gatera,End of the Road ya Boyz II Men n’izindi nyinshi aho ziryoshya ibitaramo byayo byose bya St valentin uko byagiye biba mu bihe bitandukanye.

Ni igitaramo cyahuriranye no guhana impano kubakundana

Si iyo ndirimbo yonyine yashimishije abitabiriye icyo gitaramo, dore ko baririmbye na Formidable ya Stromae nayo yahagurukije abari bitabiriye igitaramo.

Twabibutsa ko Chœur International et ensemble Instrumental de Kigali ari itsinda (umutwe) w’abaririmbyi ukaba n’umuryango udashingiye ku idini, umuco, ubwoko cg akarere, aho uhuriye abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bahuriye ku mpano yo kuririmba ndetse no gukunda umuziki, akaba ari n’ahantu heza ku bifuza kuzamura urwego rw’imiririmbire aho bafasha abifuza kumenya kuririmba binyuze mu myitoza ihoraho ihabwa abanyamuryango bayo. Yashinzwe muri 2006, ihabwa ubuzima gatozi muri 2008.

Yitabiriye ibikorwa bitandukanye bihuza amachorale ku rwego mpuzamahanga yabaye mu bihe bitandukanya ndetse n’amarushanwa ku rwego mpuzamahanga, aha twavuga nk’ayabereye muri kenya 🇰🇪 burundi 🇧🇮, ndetse n’amaserukiramuco atandukanye aho iriheruka ryabereye mu rwanda 🇷🇼 2022 (African Choral and Gospel Championship ACGC2022)aho yegukanye umwanya wa kabiri muri Africa yose inyuma ya Bokamoso chorus yo muri africa y’epfo.

Kitabiriwe n’ingeri zitandukanye

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button