AmakuruMumahanga

Indoneziya: Hatowe itegeko rizajya rihana abasambanye, ababana bitemewe n’amategeko n’ababana bahuje ibitsina

Inteko ishingamategeko yo mu gihugu cya indoneziya kuri uyu wa kabiri tariki 06 Ukuboza 2022, yemeje itegeko rizajya rihana abazajya bishora mu busambanyi.

Ibi bikozwe nyuma yuko muri iki gihugu hakomeje kugaragara benshi bishora mu bikorwa by’ubusambanyi, ndetse ngo n’ubwiyongere bwinshi bw’abayoboke ba Islam.

Gusa n’ubwo iri tegeko ryatowe n’abagize inteko ishingamategeko, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko rigiye gukuraho ubwigenge bw’abatuye iki gihugu.

Ni itegeko risa nk’aho ryateje impagarara kuko benshi bigabije imihanda baryamagana, kuko ngo usibye kuba rizajya rihana uwasambanye rizajya rinahana ututse umukuru w’igihugu cya Indoneziya.

Ntabwo rireba kandi abanya-Indoneziya gusa kuko ngo rizajya rihana umunyamahanga ugerageje gukora ibihabanye naryo, ndetse n’ababana bitemewe n’amategeko ngo rikazabageraho.

Gusa inyuma uwo mwashakanye, nacyo ngo kizaba ari icyaha gikomeye cyane kirebwa niri tegeko kuburyo umuntu uzajya abifatirwamo azajya afungwa. Gusa Ariko abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko uko ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu, kuko rizajya rinubahirizwa mu bigo bitandukanye byo muri iki gihugu.

Ni itegeko Kandi ritakiriwe neza n’imbaga y’abatuye icyo gihugu ngo kuko harimo ingingo zihonyora uburenganzira bw’abagore, ababana bahuje ibitsina n’amadini amwe namwe nkuko Eliane Pearson uyobora umuryango Human right Watch kumugabane wa Aziya yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Human right Watch, byagaragaye ko mu gice cy’abarabu hasanzwe amategeko ameze nkiri ryo muri indoneziya, aho iyo hafashwe abasambanye hahanwa umugore kurusha umugabo.

Hagati Aho kandi hari abanyamategeko bo muri Indoneziya bagaragaje ko bishimiye itorwa ryiri tegeko. Iri tegeko ryagombaga kuba ryaremejwe mu mwaka wa 2019, gusa ntibyakirwa neza n’abaturage, ibyatumye risubikwa kuko bari bigabije imihanda mu myigaragambyo.

Nubwo iri tegeko ryatowe uyu munsi, hari ibice bimwe na bimwe by’iki gihugu byari bisanganywe amategeko ajya kumera nkaryo akakaye, by’umwihariko mu bice bituwe n’abayisilamu, aho no gukina imikino y’amahirwe bitemewe, kunywa inzoga no guhura no gusangira n’abo mudahuje igitsina(ni ukuvuga umugabo agasangira n’umugore, Kandi aba agomba gusangira n’umugabo mugenzi we).

Biteganyijwe uzajya ahamaa n’iki cyaha cy’ubusambanyi muri Indoneziya azajya ahanishwa igifungo cy’umwaka.

Abadepite bishimiye gutora iri tegeko rihana uwasambanye.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button