Amakuru

Inganda z’inzoga zisembuye n’abana bari munsi y’imyaka 12 ntibazitabira Expo 2020

Mu mujyi wa Kigali ahasanzwe habera imurikagurisha Mpuzamahanga hazwi nka Expo Ground i Gikondo hagiye kubera imurikagurisha ku nshuro ya 23 rizarangwa nimihindagurikire idasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Nk’uko mu kiganiro n’Abanyamakuru Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF rwabitangaje, Imurikagurisha ry’uyu mwaka rizaba rifite umwihariko udasanzwe aho hari bumwe mu bucuruzi butazahabera n’izindi serivisi zitazahatangirwa.

Nkuko urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwabitangaje nta mwana uri munsi y’imyaka 12 uzakandagira muri Expo 2020 ,bivuze ngo abacuruzaga ibigenerwa abana umubare wabo uzaba mucye mugihe bamwe batazahakoza n’ikirenge nk’abatangaga Serivisi zo kwidagadura ku bana bari munsi y’imyaka 12.

Inganda zicuruza inzoga zisembuye nazo ntizizitabira iyi Expo kuko inzoga zitemerewe gucuruzwa muri ibi bihe u Rwanda rugihanganye na Covid-19. ibi bisobanuye ko inganda nka Bralirwa na Skol abakundaga gutaramira kuri Stands zazo bakurayo amaso bivuze ko ntakabuza abazitabira iri murikagurisha bazagabanuka kuko abakunzi bagatama bari mubaryitabiraga ku bwinshi,gusa Resitora zizajya zitanga agasembuye kuwaguze ibyo kurya.

CP Bosco Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda iri maso mu gucunga umutekano kuburyo Expo 2020 izagenda neza avuga ko Abazayitabira Bose basabwe kuzubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya Covid-19.

Expo 2020 izatangira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11 ukuboza 2020 izamara iminsi 20, Inganda 400 zatumiwe 373 nizo zimaze kwemera n’ibihugu 12.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button