AmakuruIwacu iyoUbuvugiziUbuzima

Ingurube yariye umwana w’imyaka itatu, ahita apfa

Ibi byabereye mu kurenge wa Kanjongo mu kagali ka Kibogora mu karere ka Nyamasheke, aho ingurube yariye umwana imusanze munzu aho yari ari ahita yitaba Imana.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana wariwe n’ingurube, yamenyekanye ku wa 28 Ugushyingo 2022 ku isaha za Saa mbiri z’umugoroba, Nyuma yuko ababyeyi be batashye bakamushaka bakamubura.

Amakuru avuga ko umwana witwa IZERE INEZA Willo Queen w’imyaka itatu n’igice(3.5yrs) mwene NZAYIKORERA Emmanuel na NYIRANTIBARIKURE Claudine yariwe n’ingurube yorowe n’ababyeyi ahita apfa.

Iyi ngurube yaciye ikiraro ijya mu nzu imurya akaboko kose k’iburyo inarya umutwe irawujanjagura.

Ababyeyi bose bari bagiye ku kazi batashye bashaka umwana baramubura bareba mu kindi cyumba basanga ni ho yamuririye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal avuga ko ababyeyi b’umwana batari bahari, agasaba ko ababyeyi igihe batari hafi bajya basiga abana mu baturanyi.

Ati “Twakoranye inama n’abaturage bari bahuririye abo babyeyi, tubabwira ko bagomba kumenya abana babo, tubabwira ko nib anta muntu mukuru uhari, umwana bamusiga mu baturanyi, baza bakajya kumukurayo.”

Kugeza ubu umurambo ujyanywe ku bitaro bya Kibogora. Icyagaragaye byatewe n’uburangare kuko umwana yari wenyine.

Ingurube yariye umwana w’imyaka itatu n’igice ahita apfa.

Related Articles

One Comment

  1. Iyo nkuru irababaje cane, hakwiye kubaho gushira imbaraga nyinshi zo gukumira gusiga abana murugo byonyine, muka gerageza kureba aho mwaba muba size, umwana azize uburanga ré bwa babyeyi, ikindi Leta yacu nziza ikwiye gushira ho itegeko rihana abantu basiga abana byonyine murugo cyangwa bakazajya bamburwa abana mu gihe hafashwe umuntu wamusize wenyine bityo bazatinya gusiga abana byonyine munzu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button