Utuntu nutundi

Inkuru ibabaje, Nyirakuru wa Bluce Melody yitabye Imana

Bruce Melodie uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeria, ari mu gahinda nyuma yo kubura Nyirakuru witabye Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Mata 2023 inkuru mbi yatashye mu muryango w’umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa muri Nigeria, ubwo yamenyaga amakuru y’urupfu rwa Nyirakuru witabye Imana.

Ni ubutumwa uyu muhanzi yanyujije kuri konti ye ya instagram agaragaza ko ashenguwe n’urupfu rwa nyirakuru. Yagize ati: ”Uruhuke mu mahoro meza nyogokuru. Ndagukunda mu kubaho kwanjye kose. Ruhuka”.

Iyo niyo foto Bluce Melody yifashishije kuri Instagram ye

Hari hashize Igihe uyu Mugabo atangaje ko bitewe n’ubwinshi bw’indirimbo afite mu bubiko agiye kujya asora indirimbo buri kwezi hanyuma iyo abakunzii be bakunze akaba ariyo akorera amashusho.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button