Amakuru

Inshuti y’ U Rwanda Generali Muhoozi yageze I Kigali

 

Umujyanama wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yashyitse mu Rwanda aho aje gukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49.

Mu itsinda ryageze i Kigali riherekeje uyu musirikare ukomeye,harimo Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.

I Kigali, Gen Muhoozi yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe Umutekano w’Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Muri Werurwe 2023,nibwo Gen Muhoozi yatangaje ko muri Mata azerekeza i Kigali mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49.

Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko ibi birori bizaba ku wa 24 Mata 2023, bikazitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame akunze kwita Nyirarume.

Nta makuru ahari kubazitabira ibi birori cyane ko bitaratanganzwa ko n’ababyeyi be bazaba bahari.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button