ImyidagaduroTekinolojiUtuntu nutundi

Inyubako ya Twitter, yamaze guhindurwa nka hotel

Elon Musk umuherwe uherutse kugura urubuga rwa Twitter ntasanzwe. Inyubako uru rubuga rusanzwe rukoreramo yamaze kuyihindura nka hotel kuko muri buri cyumba abakozi bakoreramo hamaze guahyirwamo igitanda cyo kuryamaho.

Uyu mugabo ukomeje gukora impinduka kuva Aho aguriye Twitter, yakoze impinduka nyinshi zirimo kuba nta kiruhuko kizongera guhabwa abakozi ba Twitter bose, ndetse abakozi benshi arabirukana asigarana bake bashoboka.

Kuri iyi nshuro ibyo yakoze byatangaje benshi ndetse abandi barabinenga, kuko yafashe ibiro by’abakozi akabishyiramo ibitanda, ameza, utubati two kubikamo imyenda, imyenda yo kurarana, imaahini imesa, ndetse n’ibindi, ibyatumye benshi bagaragaza ko ashaka kujya akoresha abakozi be amasaha y’ikirenga.

Buri biro byose bashyizemo igitanda cyo kuraraho

Abakunda gukurikirana amakuru ajyanye n’uru rubuga murabizi ko mu Ugushyingo uyu mugabo Musk, yandikiye abakozi be yari asigaranye ko bagomba gukora Cyane kugirango bagere ku ntego bihaye.

Gusa nubwo Musk yakoze ibi, ishami rishinzwe inyubako muri San Francisco ari naho Twitter ikorera, ryatangaje ko rigiye gukora iperereza rireba niba nta mategeko yishwe ubwo Musk yahinduraga iyi nyubako uburaro.

Amakuru ahari avuga ko Elon Musk ashobora kuba amaze igihe arara mu biro kuva yagura uru rubuga. Gusa Musk nanone agaragaza kutishimira ibikorwa by’iperereza bigiye gutangira.

Harimo n’intebe zo kwihengekamo unaniwe

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button