AmakuruMumahangaUmutekano

Iran: Abanyeshuri bakomeje kugabwaho ibitero by’ubumara

Mu bice bitandukanye birimo n’umurwa mukuru wa Teherani mu gihugu cya Iran abanyeshuri by’umwihariko ab’igitsina gore, bakomeje kugabwaho ibitero hakoreshejwe gaze n’ibindi bifite ubumara mukaze.

Amakuru avuga ko kugeza ubu amashuri nibura atanu yo mu bice bitandukanye by’iki gihugu, ariyo amaze kugabwaho ibi bitero biri ukorwa hifashishijwe cyane cyane gaze. aya makuru kandi akomeza avuga ko ibitero nk’ibi byatangiriye mu gace ka Qorn mu mpera z’ugushyingo 2022, bigenda bikwirakwira n’ibindi bice by’igihugu.

Mu kwezi gushize kwa Gatatu, igitangazamakuru cya leta ya Iran cyatangaje ko abanyeshuri by’umwihariko abakobwa bagera ku 1,200 bo mu mashuri 60 bari mu bitaro kubera ibyo bitero, mu gihe abaharanira uburenganzira bwa muntu bo bavuga ko abarwaye babarirwa mu bihumbi birindwi.

Abagera ku 1,200 bari mu bitaro kubera ibyuka by’ubumara

Source: Ijwi rya Amerika

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button