Amakuru

Ishyaka PL ryibutse abari abayobozi n’abayoboke baryo bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, ryibutse kunshuro ya 30 abari abayoboke n’abayobozi baryo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabimburiwe no kwifatanya n’abandi kwibuka no gushyira indabo kumva ziruhukiyemo abari abanyapolitike kikaba cyabereye ku Irebero mu gitondo cyo ku wa 13 Mata 2024.

By’umwihariko, PL yibuka abari abayobozi, abayoboke bayo n’imiryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ikazirikana ubutwari bagaragaje mu gutanga ibitekerezo byimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, barwanya politiki mbi y’igitugu n’ivangura by’ubutegetsi bwariho.

Ivuga ko abayoboke bayo batotejwe, baracunaguzwa, bafungwa bitwa ibyitso by’Inyenzi, aho bagiriwe ibibi byinshi kugeza ubwo bicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hon Mukabalisa Donatille, Perezida w’Ishyaka rya PL yasabye abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange kwamagana ikibi cyose, abanyapolitiki bakaba urumuri rw’abaturage n’umusemburo w’iterambere rirambye kandi ridaheza.

Yagize ati” aya mateka yacu n’ubwo ashaririye ntazigere na rimwe yibagirana, dukomeze kuyavomamo imbaraga zo kubaho kandi neza kugira ngo dukomeze guhesha ishema n’icyubahiro abacu duhora twibuka, bahora mu mitima yacu, kuko iyo twibutse abacu bayiguyemo tuba tubasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira gusa ko ari Abatutsi.”

Ishyaka PL kandi ryongeye gusaba abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange kuzirikana ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse zikarokora ubuzima bwa benshi, ngo by’umwihariko Perezida wa repubulika Paul Kagame wari uziyoboye.

Iri shyaka Kandi ryongera kwibutsa abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko ko ubumwe ariyo nkingi ya mwamba yo kubaka igihugu.

Bamwe mu Bayobozi n’abayoboke biri shyaka bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barimo:

1. Ndasingwa Landouard,

2. Kabageni Vénantie

3. Habyarimana J. Baptiste

4. Kameya André

5. Kayiranga Charles

6. Niyoyita Aloys

7. Nyagasaza Narcisse

8. Rutaremara Jean de la Croix

9. Rwayitare Augustin

10. Ngagi Justin

Hon. Donatile Mukabalisa yavuze ko PL izakomeza gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button