Uburezi

‘Iyo uzi icyo ushaka, ntufata icyo ubonye.’ Ubuhamya bwa Emmanuelline watewe inda afite imyaka 17, agasubira mu ishuri asize umwana w’amezi 7

Dushimimana Emmanuelline, ni umwe mu bangavu basambanyijwe bagaterwa inda bakiri bato, ariko akaza gusubira mu ishuri ndetse ubu akaba yaratsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Amara impungenge n’abandi bangavu bahura n’ibibazo byo gutwara inda bakiri bato, kudacika intege ngo bumve ko kwiga birangiye. Ati “Iyo uzi icyo ushaka ntufata icyo ubonye.”

Muri 2017 nibwo Emmanuelline yasambanyijwe aterwa inda afite imyaka 17. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yitegura gukora ikizamini gisoza icyo cyiciro.

“Nakoze Tronc- commun (Ikizamini gisoza icyiciro rusange) mfite inda y’amezi atandatu. Amanota yasohotse ntarabyara.”

Dushimimana Emmanuelline, Umwangavu wize afite umwana muto ariko ntibimuce intege agakomeza kugeza arangije amashuri yisumbuye

Uyu mwangavu wo mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba, yashoboye gutsinda icyo kizamini ndetse ahabwa ikigo biga bacumbikirwa (boarding school). Gusa, ubwo abandi batangiraga umwaka w’amashuri wa 2018, we yarakuriwe yitegura kwibaruka imfura ye. “Abanyeshuri basubiye ku ishuri mu kwa Mbere, mbyara mu kwa gatatu”

Ibi byatumye yicara umwaka kuko n’ubushobozi bw’ababyeyi be bwo kumurihira ishuri bwari butakiboneka, bitewe n’amakimbirane yarari mu muryango, yaje no kugeza ababyeyi be kuri gatanya (Divorce).

Mu gihe Emmanuelline yaratangiye kubona ko icyizere cyo gusubira mu ishuri kiyoyotse, mu karere atuyemo ka Rwamagana haje gukorera umushinga witwa ‘Uri Nyampinga’ w’Umuryango utari uwa Leta witwa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural.

‘Uri Nyampinga’ ni umushinga ufasha bamwe mu bangavu basambanyijwe bagaterwa inda bakiri bato bo mu karere ka Rwamagana ndetse n’abo mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru. Mu bufasha ubaha harimo no kubasubiza mu ishuri.

Uyu mushinga wahise uba igisubizo kuri we. Ati “batwigisha ko natwe turi abantu nk’abandi, dushobora gusubira mu ishuri. Naje kwiyandikisha mu bashobora gusubira mu ishuri, baranyakira barandihira”

Mu mwaka w’amashuri wa 2022 ni bwo  Emmanuelline yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye na ‘Computer Networking’ ndetse arangiza afite amanota meza kuko yagize 59/60 [Aggregate 59].

Dushimimana Emmanuelline ahabwa icyemezo cy’ishimwe (Certificate), n’Umuryango Réseau des Femmes, cyo kuba yarangije amashuri yisumbuye

Mu rugendo rwe rwo kwiga, Emmanuelline avuga ko yahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kuba ababyeyi barahanye gatanya (divorce) mu gihe yarari ku ishuri. Gusa, ntibyamuciye intege. “Bakoze divorce ndi kwitegura ikizamini, numva ni ibintu bingoye cyane ariko ndavunga nti ngomba gukomeza nkubaka ahazaza hanjye.”

Uyu mwangavu kuri ubu ufite umwana w’imyaka itanu, na we watangiye kwiga amashuri y’inshuke, ashishikariza n’abandi bangavu bahura n’ibibazo byo gutwara inda bakiri bato, kudacika intege ngo bumve ko kwiga birangiye.

Ati “baravuga ngo ‘Iyo uzi icyo ushaka ntufata icyo ubonye’. Nsubira ku ishuri nize muri boarding (ishuri ricumbikira abanyeshuri) nsiga umwana w’amezi arindwi. Ugize amahirwe ukaba ufite umubyeyi ukwakira wemera n’umwana wawe, mpamya neza ko nawe usubiye ku ishuri byakunda.”

Ashimangira ko “Ntabwo kubyara bibuza umuntu kwiga pe! Kuko nawe uba ukiri umuntu nk’abandi, ubwonko buba bukiri bwa bundi ndetse uba ufite n’icyo urusha abo bandi muri kwigana kuko ibibarangaza ntabwo biba bikikurangaza.”

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya APEGA GAHENGERI TSS, aho Emmanuelline yize, Rugaragara Joseph, na we ashimangira ko kubyara bitabuza umwana gukomeza amasomo nk’abandi.

Yagize ati “Amanota ye nayakiriye neza kandi byaranshimishije cyane. Icyo nasaba n’abandi, nuko bagomba kumva umwana, ibishoboka byose bakabimufashamo; iyo ubimufashijemo ni umwana wiga neza kandi agatsinda kimwe n’abandi bana bose.”

Rugaragara Joseph, Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya APEGA GAHENGERI TSS ryo mu Karere ka Rwamagana. mu Ntara y’Iburasirazuba

Binashimangirwa na Uwimana Xaverine, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Réseau des Femmes ku rwego rw’igihugu, ari na wo wafashije Emmanuelline na bagenzi be gusubira mu ishuri.

Uyu muyobozi avuga ko “Réseau des Femmes rero twabonye yuko umwana w’umukobwa wahohotewe agasambanywa, akagera no ku rwego rwo kubyara, iyo umugaruriye icyizere, ukamusubiza mu buzima busanzwe, icyo wamusaba gukora cyose yagishobora.”

Ashimira kandi “abafatanyabikorwa ba Réseau des Femmes, Kvinna Till Kvinna yatumye tubasha gusubiza aba bana mu ishuri.”

Uwimana Xaverine, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Réseau des Femmes ku rwego rw’igihugu

Kuva muri 2018, Umuryango Réseau des Femmes utangiye gufasha abangavu basambanyijwe bagaterwa inda bakiri bato, bo mu karere ka Rwamagana n’aka Burera, umaze gusubije mu ishuri abangavu basaga 70. Muri abo, harimo abarangije amashuri yisumbuye, abagiye gutangira Kaminuza ndetse n’abakiri mu ishuri mu byiciro binyuranye, kuva mu mashuri abanza kugera mu mashuri yisumbuye.

Kwiga byatumye Dushimimana Emmanuelline yigirira icyizere ku buryo atinyutse no kuvugira mu ruhame

 

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button