AmakuruIyobokamana

Jonathan Niyo yasohoye indirimbo yakoze ku mitima ya benshi-Yirebe

Umuhanzi Jonathan Niyo yashyize hanze indirimbo yise ‘Warakoze’ iri gukundwa na benshi. Ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana kubyo yakoze mu buzima bwe.

Ni indirimbo izaba iri kuri Album yise ‘Ewe Getsemane’ niyo ya kabiri ashyize hanze kuri uyu muzingo byitezwe ko uzakundwa n’abatari bake mu ngeri zitandukanye zirimo abato n’abakuru.

Jonathan Niyo ni umuhanzi ufite umuhamagaro mu kuramya no guhimbaza Imana, inganzo yo gukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo ryamujemo kuva mu buto kugeza magingo aya, benshi bafashwa n’ubutumwa atambutsa mu ndirimbo ze.

Mu ndirimbo nshya ‘Warakoze’ ifite iminota 3 n’amasegonda 44, Jonathan Niyo agaruka ku ineza y’umwami Yesu Kristo, akitsa ku gucungurwa n’amaraso ye ndetse no guhabwa ubwoko karemano buhabanye n’amoko yabo mu isi.

Inyikirizo yayo igira iti ” Kera nti twari tuzwi Mwami uratumenya, Kera ntitwari ubwoko Mwami utugira ubwoko Kera twari abo gupfa uraducungura,..”

Ikubiyemo ibihe byo kwibuka Imana icyo yakoze. ihumuriza abantu ngo bagwize imbaraga ndetse bashime ku mugaragaro ibikorwa Imana yabakoreye.

Jonathan Niyo umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Umubiligi ufite inkomoko mu Burundi.

Ashimangira ko abizera Yesu Kristo bacunguwe kandi bazaragwa ubwami buzira ibibazo nk’ibyo umwana w’umuntu ahura nabyo ku isi.

Ati “Naho twafatwa n’ibiza ntacyo byadutwara kuko ubu twagize ubwoko bw’Imana, twari abo gupfa ubu ntitugipfuye twabonye ubuzima muri Kristo, abantu duhumure twagize ubwoko twaracunguwe nti tukiri twebwe, twakuwe mu bucakara bwa Satani, ubutumwa bugere ku isi yose ko nta kidashobokera Imana biciye muri Kristo.”

Ni indirimbo avuga ko yitezeho kubatura ubwoko bw’Imana no gufasha abazirikana inzira y’ijuru gushikama ku mukiza no kurushaho gusenga no gushimira Imana ibyo yabakoreye.

Yasabye kandi abantu gukomeza gushyigikira umurimo w’Imana no gusangiza benshi iyi ndirimbo kugira ngo amavuta ayirimo akomeze gufasha benshi.

Kanda hano urebe indirimbo Warakoze ya Jonathan Niyo

Jonatahan Niyo yamenyekanye cyane mu ndirimbo Amahoro yanje, Safari, na Ewe Getsemane yaherukaga gushyira hanze kuwa 31 Ukuboza 2020. iyi Warakoze akaba ari indirimbo ya kabiri kuri Album yise ‘Ewe Getsemane’.

Yifuza ko ubutumwa yatanze mu ndirimbo ‘Warakoze’ bwagera ku isi yose
                             Jonathan Niyo kuri @SL Studio ahatunganyirijwe ‘Warakoze’ mu buryo bw’amajwi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button