Amakuru

Kabaye!!! Yolo The Queen agiye gutuma abahanzi babiri ba mbere muri Tanzania barwana

Umunyarwandakazi Phionah wamamaye nka Yolo The Queen akomeje guteza intambara  y’amagambo muri Tanzania, aho nyuma y’uko Harmonize agaragaje ko akunda uyu mukobwa, umuhanzi wo muri Tanzania, H Baba atarasinzira, avuga ko ari we wakundanaga n’uyu mukobwa Harmonize akaza kumuca inyuma.

H Baba yavuze ko yari inshuti na Yolo The Queen kuva ubwo barimo gukora indirimbo ’Attitude’ yahuriyemo n’uwari inshuti magara ye, Harmonize ndetse n’umuhanzi wo muri DR Congo, Awilo Longomba.

Uyu muhanzi avuga ko yihanangirije  Harmonize kudatereta uyu munyarwandakazi ariko undi abirengaho.

Ngo ubwo iyi ndirimbo yari isohotse, Harmonize nibwo yatangiye kwandikira Yolo The Queen kuri Instagram.

Ati “Attitude isohotse yatangiye kumwandikira amwita muramukazi we, mbimenye namugiriye inama yo gukora indirimbo ze ibindi akabireka.”

H Baba yakomeje avuga ko gutwara abakunzi b’abandi ari ingeso  Harmonize asanganywe,  kuko n’uwo batandukanye, Kajala yari yaramwibye inshuti ye magara yitwa Quick.

H Baba yanamennye amabanga ya Harmonize ko nubwo avuga ko azagura inzu mu Rwanda, yibaza uburyo azayigurayo no mu gihugu cye ntayo afite kuko akodesha.

Yaboneyeho no kuvuga ko nubwo avuga ko afite amafaranga ariko na none bashiki be babayeho nabi kandi ntacyo abafasha.

Hakomeje kwibazwa niba Koko ibyo uyu musore yatangaje kuri Harmonize bisa nko kumuharabika niba aribyo.

Ubwiza bwe ni ntagereranywa
Yolo The Queen yasajije abasore ba Tanzaniya

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button