Utuntu nutundi

Kamonyi Habaye impanuka ikomeye cyane

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mata 2023, ahagana ku i saa kumi n’ebyiri(18h00) mu Mudugudu wa Mushimba ahazwi nka Kariyeri, mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO benshi bazi nka HOHO igonze umunyegare ahita apfa.

Umunyegare ugonzwe n’iyi kamyo ni uwitwa Hakizimana Inosenti wari ukiri ingaragu nkuko abamuzi babibwiye itangazamakuru.

Abari bahari bambwiye itangazamakuru ko yazamukaga imodoka imanuka, iradepansa( ica ku modoka zari imbere yayo), mu ikorosi, imusanga aho yari ari iramukubita imumena umutwe ahita apfa.

Kuraningoga Callixte, Se wabo wa nyakwigendera, bose bakaba baturuka mu karere ka Ngororero, aho bamaze imyaka 3 muri Kamonyi, avuga ko bamuhamagaye impanuka ikiba, yihutira kuhagera ngo arebe ibyabaye ariko asanga byarangiye, Hakizimana Nosenti yapfuye.

 

Abantu bari benshi ku muhanda

Ababonye iyi mpanuka barimo Twagiriyaremye Joseph, yabwiye itangazamakuru ko ibi byago byatewe n’umushoferi w’iyi kamyo ya HOWO(HOHO) wagendaga yiruka cyane kandi aca ku modoka ahantu hari ikorosi, agata umukono we aribwo yasangaga uyu munyegare mu gice cy’umuhanda uzamuka ugana Nkoto ahita amugonga arapfa.

Umutandiboyi wa HOHO nawe ntiyoroheye ab’intege nke bahageze mbere barimo umunyegare waje abaza uburyo bagonze mugenzi we bamusanze mu mukono we. Uyu Tandiboyi yamubwiye ko ajya kubaza shoferi wari wagiye, anahita amushota umugeri arabandagara, ahagurutse ngo abaze amwongera undi yitura hasi abari hafi barakiza.
Nkurunziza Jean de Dieu wari aho impanuka yabereye akaba ari n’umwe mu bihutiye gutabara Tandiboyi n’umunyegare wakubitwaga ngo hato abaturage bativanga bashaka kwihorera bikaba ibibazo, avuga ko nawe uyu Tandiboyi yahise amukubita ingumi mu misaya, abaturage na Polisi bahita baza urugamba rwari rugiye kuba rurahagarara.

Umurambo wa Nyakwigendera watwawe n’imodoka y’Akarere ka Kamonyi ku i saa moya irengeho iminota, aho nyuma yo koroswa igitenge iyi modoka yagiye kuzana shitingi mu isantere bamushyiramo, baterura bashyira mu modoka yahise itwara umurambo. Ni mu gihe kandi shoferi wari wahunze yahamagawe na tandiboyi, aje ahita afatwa na Polisi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button