AmakuruIwacu iyo

Kamonyi: Ubuyobozi bwiyemeje kwegera abaturage ngo bubakemurire ibibazo bafite

Mu karere ka Kamonyi hatangijwe igikorwa cyo kwegereza service abaturage maze bagakemurirwa ibibazo bitandukanye batarinze gusiragira no gutonda imirongo, ubuyobozi buvuga ko ari impanuro bahawe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022 , gitangirizwa mu murenge wa Rugalika mu kagari ka Kigese, aho abakozi b’uwo murenge bafatanyije n’abakozi b’akagari ka Kigese maze bakemura ibibazo bitandukanye by’abaturage .

Mu baturage barenga 1000 bari bitabiriye, abenshi ni abari bafite ibibazo birebana n’ubutaka.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi Bwana Nahayo Syliver avuga ko iyi gahunda y’iminsi ine bibaye izatanga umusaruro Kandi ko bazagenda Ari uko bamenye ko abaturage banyuzwe.

Ati” kubigaragara abayobozi byari bikenewe ko bahaguruka bagasanga abaturage kugira ngo tubakemurire ibibazo. Kimwe  mu bibazo byiganje birimo servisi z’ubutaka kandi twatanze ibyangombwa by’ubutaka ku baturage benshi. Iyi gahunda twayitangirije mu kagali ka Kagese mu murenge wa Rugarika ariko tuzakomereza no muyindi mirenge igize aka karere. Tuzava hano Ari uko tumenye ko abaturage banyuzwe kandi ibibazo byabo bikemuwe.”

Mayor Nahayo asobanurira abaturage impamvu ubuyobozi bwamanutse bukabasanga

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Rugalika bwana Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko nyuma yo kumva impanuro z’umukuru w’igihugu bahisemo kuva mu biro bakegera abaturage. Avuga kandi ko bagiranye inama n’ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bagahitamo kwegera abaturage kugirango bongere ubwinshi bw’abakozi , banagerageze gukemura ibibazo byose abaturage bafite .

Ati” hari inama twakoranye n’inama ya guverineri w’intara y’amajyepfo adusaba kwegera abaturage tukabasanga Aho baba, Aho kugira ngo batwisangire. Twahereye mu kagali ka Kigese kugira ngo ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’ubutaka ngo bikemuke. Turahari rero kuva uyu munsi kugeza igihe umuturage azabona service yari akeneye.”

Bwana Jean de Dieu avuga ko bahereye ku kagari ka Kigese ariko bakaba bazakomeza no mutundi tugari , avuga ko ibibazo by’ubutaka aribyo byari byiganje cyane , gusa bakiriye nibindi bibazo bitandukanye birimo kurangiza imanza nibindi , avuga ko abandi baturage bo mutundi tugari badahejwe kuko ku murenge hari abandi bakozi bari gufasha abaturage ndetse ko nabarimo kuza aho bari gukorera bavuye mu tundi tugari barimo kubafasha .

Abaturage bo mu kagari ka Kigese bavuga ko bishimiye cyane ko ubuyobozi bwabo bwabegereye cyane ko ngo kubiro by’umurenge ari kure ndetse bakahahurira ari benshi bityo bigatuma badahabwa Service uko babyifuza , bavuga ko bashimira umukuru w’igihugu wahwituye abayobozi babo bigatuma babegera .

Bati” iyi gahunda twayakiriye neza kuko byagoraga abaturage kugera ku murenge by’umwihariko muri servisi z’ubutaka. Nawe amaso araguha, uwo wabaza wese yakubwira ko byatanze umusaruro kuko bakemuriwe ibibazo. Urumva byari ikibazo kuba kumurenge hari umukozi ushinzwe ubutaka umwe Kandi agakora umunsi umwe nabyo ni ikibazo rwose. Kuba abayobozi bahagurutse bagasanga abaturage ni igikorwa twishimiye gusa dusaba ko ahubwo iyi gahunda yamanuka ikagera ku mudugudu. Turashimira Perezida ko imvugo ariyo ngiro yatumye abayobozi batwegera.”

Abaturage bishimiye kuba ubuyobozi bwabegereye bukabakemurira ibibazo

Ni nyuma y’uko Perezida wa repubulika Paul Kagame aherutse kuvuga ko adashaka abayobozi badatanga gahunda muburyo bunoze bitwaje inama zidashira aha yasabye abayobozi ko bagomba kuva muri ibyo byumba by’inama bakegera abaturage bakumva ibibazo bafite bigakemurwa .

Inzego z’ubuyobozi zegereye abaturage zibakemurira ibibazo.
Zimwe munzego zamanutse zikegera abaturage harimo na Dasso

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button