AmakuruUbuzima

Kayonza: Ikibazo cy’ubugizi bwa nabi cyafatiwe ingamba zikomeye

Nyuma y’ubwicanyi bwakunze kumvikana mu itangazamakuru mu bihe bitandukanye, akarere ka Kayonza kafashe ingamba zikomeye zo kongerera imbaraga inzego zishinzwe gucunga umutekano kugirango ubu bugizi bwa nabi bucike muri aka karere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, Mayor w’akarere ka Kayonza Nyemanzi Bosco, yavuze ko bongereye imbaraga mu rwego rwa Polisingi(Policing) y’umudugudu kubufatanye n’inzindi nzego z’umutekano, kuburyo aba bagizi ba nabi bazajya bahita bafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.

Ati” zimwe mungamba twafashe, icyambere twashyize imbaraga mu rwego rushinzwe umutekano rwa polisingi, aba bakiyongera kuri Mudugudu n’aband bamufasha, tuzakomeza kandi gukurikirana umutekano w’abaturage kandi kubufatanye bwabo n’inzego z’umutekano, ubu bugizi bwa nabi buzahagarara. Urugero nk’ibyabaye bya bariya babiri bishwe ejo, biri gukurikiranwa n’ubutabera Kandi ntawe uri hejuru y’amategeko, ubutabera bugomba gutangwa.”

Mu gihe cy’iminsi itatu gusa ishize, mu Ntara y’Uburasirazuba humvikanyemo ubwicanyi butandukanye, nk’aho taliki 23 Gicurasi hagaragaye uwiciwe kuri Bank y’Abaturage ya Ntunga muri Rwamagana, undi wiciwe mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza akajugunywa mu bwiherero, ndetse n’aba babiri biciwe Mukarange muri Kayonza mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2023 baciwe imitwe

Muri salle y’akarere ka Kayonza, mu kiganiro n’itangazamakuru

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button