Amakuru

Kazungu Clever yanze kuripfana avuga ikintu gikomeye Rayon Sports izakorera Haringingo kabone nubwo yaba yatsinze APR FC

Umunyamakuru ubimazemo igihe, Kazungu Clever yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko niyo Haringingo Francis yakwegukana igikombe cy’amahoro anyagiye APR FC, badakwiye kumwongera amasezerano, ngo kereka niba Rayon Sports nta gikombe cya shampiyona iteganya kuzongera gutwara.

Mu Kiganiro urukiko rw’imikino cya none kuwa 30 gicurasi 2023, Umunyamakuru Kazungu Clever yavuze ko bitewe ngo nukuntu iyi kipe ya Rayon Sports iba yaratwaye igikombe ntigitware, ngo Haringingo Francis akwiye gusoza umukino wo muri weekend agahita ataha.

Byari mu kiganiro cyagarukaga Ku buryo shampiyona yagenze, maze Kazungu Clever atangaje ubutumwa kuri Perezida wa Rayon Sport, yagize ati, ” niba Rayon Sports ishaka kujya itwara igikombe cy’amahoro gusa izamugumane.., ariko niba perezida ashaka kubaka igikundiro muba rayon, azirukane Haringingo”.

Haringingo Francis amaze umwaka umwe muri Rayon Sport, nta gikombe nta kimwe aratwara gusa yageze Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro bazakinamo na APR FC kuwa gatandatu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button