AmakuruUbutabera

Kazungu Denis yatakambye asaba kugabanyirizwa igihano

Kazungu Denis yatakambiye urukiko arusaba kugabanyirizwa igihano kuko yari amaze gusabirwa n’ubushinjacyaha guhamywa ibyaha ndetse n’igifungo cyaburundu.

Kazungu uregwa ibyaha 10 byose, amaze kumva igihano asabiwe n’ubushinjacyaha yahawe ijambo kugira ngo agire icyo abivugaho, atakambira urukiko, abo yahemukiye bose ndetse n’umukuru w’igihugu, abasaba imbabazi ndetse anasaba ko yakoroherezwa ku gihano yasabiwe.

Mu magambo ye Kazungu yagize ati”Ndasaba imbabazi, ngasaba ko nagabanyirizwa ibihano. Ndasaba imbabazi ntakambira urukiko, ntakambira abo nakoreye ibyaha, umuryango nyarwanda, ngasaba imbabazi no kwihangana ku bo nateje ingaruka mu rugendo rw’ubuzima turimo.”

Yasabye kandi imbabazi Umukuru w’Igihugu imbabazi n’abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza. Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi, n’ababyeyi natwariye abana babo.”

Kazungu wari uzwi ku izina rya Dushimimana Joseph aho yari yaragiye gutura mu Busanza ari naho yakoreraga ibyo byaha byose, akimara gutakamba asaba imbabazi abari bari mu rukiko bose kwihangana byabananiye baraturika bararira.

Kazungu Denis mu byaha aregwa harimo icyaha cy’iyicarubozo aregwa kigizwe n’ibikorwa yakoraga bibabaza umubiri yakoreraga abantu mbere y’uko abica bakamuha ibyo yifuza ko bamuha.

Bimwe mubyo uyu mugabo yifashishaga mu gukora ibyo byaha harimo, imigozi, amakaramu n’ibindi.

Kubyaha aregwa Kazungu ahawe umwanya yagize ati “Ibyaha ubushinjacyaha bundeze ntacyo bubeshyeho, kuko kuva nagera mu maboko y’Ubushinjacyaha nta kibi nakorewe ku buryo nabashije kuvuga ibyo mbeshya.”

Yakomeje ati “Nta yandi makuru arenze kuri ibyo kuko twaganiriye nabo byinshi. Ntacyo ndenzaho nta n’icyo ngabanyah, o byose narabikoze.”

Yagaragaje ko Kandi ntawundi muntu bafatanyaga muri ibi bikorwa, kuko we ubwe yivugiye ko ariwe wapanze umugambi ndetse awushyira no mubikorwa. Ati”Ibikorwa bikomeye by’ubunyamaswa nakoze, nta kintu na kimwe navuga cyari gutuma nkora biriya. Si ubukene mvuge ko ari bwo bwabinteye njya gushaka amaramuko. Nta gisobanuro nabona ku cyo nari ngambiriye.”

Akimara kwemera ibyaha byose ndetse akanabihamiriza urukiko, abari bicaye murukiko barimo imiryango yahemukiye bahise bagaragaza intimba ikomeye batewe n’ibikorwa bye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button