Ubutabera

Kazungu yemeye ibyaha byose aregwa n’ubushinjacyaha

Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi, kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, ni bwo Kazungu yagejejwe imbere y’urukiko.

Hanze y’urukiko abantu bari benshi cyane bategereje kureba Kazungu wavuzwe cyane mu itangazamakuru wicaga ab’igitsina gore gusa akabicira mu kagali ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Abaturage bari benshi kurukiko bashaka kureba Kazungu

Kazungu waje murukiko adafite abamwunganira mu mategeko yasabye urukiko ko iburanishwa ryabera mu muhezo, kuko hari ibyaha bikomeye yakoze atifuza ko byagezwa mu itangazamakuru kuko ngo byagira uruhare mu kuyobya Sosiyete Nyarwanda.

Kazungu ati “Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.”

Gusa nubwo yasabye ibyo, ubushinjacyaha bwatesheje agaciro ubusabe bwe buvuga ko ntashingiro bufite. Umucamanza yahise yqnzura ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu ruhame.

Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashyingura, Kazungu yabwiye Urukiko ko impamvu yishe abo yishe yabazizaga ko bamwanduje Sida ku bushake.

Abajijwe icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’uko yafungwa iminsi 30, yabwiye urukiko ati “izamu ni iryanyu ryo gufata umupira cyangwa ukabaca mu ntoki”.

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Muri iri buranisha, umucamanza yasabye Ubushinjacyaha kugira icyo buvuga kuri ibi byaha Kazungu ashinjwa.

Ubucamanza bwavuze ko nubwo aba bantu 12 Kazungu yabiciye aho yari atuye mu Busanza, yabaga yabakuye mu bice bitandukanye birimo Remera, Kimironko, Kabuga, Masaka na Rusororo.

Bwavuze ko iyo yamaraga kubageza aho atuye nyuma yo kubashukashuka, yahitaga abakingirana, akabazirika amaguru n’amaboko, ubundi akazana ibikoresho birimo inyundo, imikasi n’ikaramu, akababwira amagambo ateye ubwoba ndetse bikajyana no kubakorera iyicarubuzo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo kwica aba bantu yabanzaga akabaka amafaranga n’ibyangombwa ndetse akabategeka kumubwira imibare y’ibanga bakoresha kugira ngo yiyoherereze amafaranga ari kuri telefone zabo na konti za banki.

Mu iperereza ry’ibanze byagaragaye ko hari na bamwe mu bantu Kazungu yagiye yica ariko yabanje kubakoresha inyandiko zivuga ko bamuhaye ibikoresho batunze ndetse n’imitungo irimo amasambu. Iyo ibi byarangiraga yarabicaga ubundi akabajugunya mu mwobo yari yaracukuye mu gikoni.

Mu buhamya bwatanzwe n’abandi bantu bahohotewe na Kazungu barimo undi mukobwa wahawe izina rya ‘Code20’ n’uwahawe ‘Code 33’ bagaragaje ko bose Kazungu yagiye abambura amafaranga ndetse akabakorera iyica rubozo ririmo kubajomba ikaramu mu zuru.

Ibi byose nibyo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba urukiko gutegeka ko Kazungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko aribwo buryo bwonyine bwo kurinda abakorewe ibyaha n’abatangabuhamya, guhagarika ibyaha yakoze no kwirinda ko byakongera kuba.

Kazungu yemera ibyaha byose aregwa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button