AmakuruMumahanga

Keny: Yatunguwe no gusanga isanduku imbere y’umuryango we

Muri Kenya, haravugwa Inkuru y’umugabo wabyutse mu gitondo, agasanga imbere y’umuryango we hateretse isanduku u usanzwe imenyerewe gutwarwamo abapfuye, hariho ifoto ye ariko mo imbere harimo ubusa.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 08 Werurwe, ubwo uyu mugabo witwa Kayus Ondabu yabyukaga mu gitondo, agakubitwa n’inkuba nyuma yo kubona iyo sanduku iteretse imbere y’umuryango we by’umwihariko hariho ifoto ye.

Yavuze ko ntakibazo asanzwe afitanye n’umuntu uwo ariwe wese kuburyo bamukorera ibintu nkabiriya.Avuga ko atibaza impamvu Umuntu ashobora gufata umwanya we akajya gukora ibintu nk’ibyo yiboneye.

Umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara ya Kisii yabereyemo ubu bugome, yavuze ko bahise batangira iperereza kugira ngo hamenyekane ubyihishe inyuma.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button