Amakuru

Kenya: Perezida William Ruto yaciriye urwa Pilato Wa Mugabo washakaga kuba nka Yesu

 

Perezida wa Kenya, William Ruto, yananiwe kwihangana acira  urwa Pilato umuvugabutumwa ukomeye muri iki gihugu, Pasiteri wamamaye muri iyi minsi,  Paul Mackenzie Nthenge, wasabye abayoboke b’itorero rye kutarya kugira ngo bahure na Yesu, bikabaviramo imfu.
Polisi ya Kenya ikomeje gukora iperereza ku mfu z’aba bayoboke, aho imaze kubona imirambo 47 yashyinguwe mu ishyamba riri mu gace ka Shakahola, akarere ka Kilifi.

Nk’uko ikinyamakuru The Star kibivuga, Pasiteri Mackenzie uri muri kasho ya Polisi, yahakanye uruhare mu mfu z’aba bayoboke, asobanura ko urusengero rwe rutagikora kuva mu mwaka w’2019.

Perezida Ruto, kuri uyu wa 23 Mata ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo kw’abofisiye bato mu gisirikare cya Kenya, yagaragaje ko yababajwe cyane n’ibiri kuva mu iperereza, asabira Pasiteri Mackenzie gukomeza gufungwa kuko ntaho atandukaniye n’abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida Ruto yatangaje ko abanyamadini bazongera kwigisha ibihabanye n’itegekonshinga bazagezwa mu butabera, yongera ko insengero zitazakorera mu nyungu z’abaturage zigomba gufungwa.

Inkuru y’uyu Mugabo yatangiye gusakara mu ntangiriro z’icyumweru gishize Aho abantu bakomeje gupfa umunsi k’umunsi, bivugwa ko basabwe n’uyu mu pasiteri kureka kurya mu rwego rwo guhura na Yesu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button