Imyidagaduro

Keza wo muri film umuturanyi yambitswe impeta

Roxanne uzwi cyane nka Keza muri film umuturanyi yandikwa ndetse ikanatunganywa na Clapton Kibonge, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we.

Mu bo umunsi mukuru w’abakundana(St Valentin) wahiriye ndetse ugatuma batahana akamwenyu batabitekerezaga, harimo n’uyu mukobwa kuko ngo ubwo yari yasohokanye n’umukunzi we atatekerezaga ko hashobora kubaho kwambikwa impeta.

Keza amenyerewe muri film umuturanyi nk’umukobwa wahoze akundana na Ben gusa bakaza gutandukana biturutse kukutumvikana, no kuba uyu mukobwa ataritaga kumukunzi we ahubwo akamuhozaho igitutu.

Akimara kwambikwa impeta, Roxane yahise apostinga kurukuta rwe rwa Instagram ati” I said Yes”, mukinyarwanda akaba yashatse kuvuga ko yavuze yego.

Byari ibyishimo n’umunezero kuri Keza

Abamukurikira kumbuga nkorangambaga biganjemo abo kuri Instagram, bahise bamwifuriza guhirwa n’urugendo atangiye, ndetse ko bakwishimiye cyane.

Keza kandi yunzemo ati” ejo wari umunsi w’ibyishimo byinshi nzahora nibuka. Twagendanaga ikiganza kukindi simbyiyumvishe neza, ariko ubwo umukunzi wanjye yapfukamaga akanyambika impeta y’urukundo, umutima wanjye watangiye gutera cyane, ndetse mu marira yuzuye ibyishimo nanjye ndamusubiza nti “Yego”, mpita menya ko iyi ari intangiriro y’urukundo rutuganisha kukubana akaramata.”

Mu magambo menshi yanditse agaragaza amarangamutima ye, yasoje avuga ati”Kubuzima bwacu Rukundo.”

Keza Roxanne n’umukunzi we Rauben Muhikira, ababazi bavuga ko bari bamaranye igihe kitari gito murukundo.

Aba bombi bari bamaranye igihe kitari gito murukundo

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button