Iyobokamana

Kibeho: Imyiteguro yo kwakira Perezida wa Pologne igeze kure

Ibyishimo ni byinshi ku banyakibeho, nyuma yo kumva inkuru nziza ko bazasurwa na Perezida w’igihugu cya Pologne na madamu we.

Mu kiganiro Padiri HAKIZIMANA François umuyobozi w’ingoro ya Bikiramariya y’i Kibeho yagiranye n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, yavuze ko ari ubwambere iyi ngoro izaba isuwe n’umukuru w’igihugu, Kandi ko imyiteguro bayigeze kure.

Ati “Azahanyura by’agahe gato uko batubwiye, ntabwo ari ho azaba aje ngo ahatinde ariko ni urugendo rufitanye isano n’igikorwa n’ubundi yaje aje gusura kuko aje gusura ririya shuri ry’abana batabona bagizemo uruhare mu gufasha ababikira baryubatse kandi na ryo barizanye hariya bakurikije ayo mabonekerwa yabereye i Kibeho, mbese ni yo yatumye baza i Kibeho n’ubundi.”

“Mu bihe byashize haje abayobozi bo muri Guverinoma ya Pologne barahasura, ariko noneho Perezida ariyiziye na Madamu we ni yo makuru dukesha Ambasade na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacu. Ubu rero imyiteguro irarimbanyije, baje kureba uko hameze no kudufasha gutegura, ari na ko kwitegura kuko ni abashyitsi bakomeye baje i Kibeho, ariko ni ubwa mbere haza umukuru w’igihugu, urumva rero twabifashijwemo n’izo nzego z’ubuyobozi cyane cyane MINAFFET.”

Padiri Hakizimana François, umuyobozi w’ingoro ya Bikiramariya y’i Kibeho

Biteganyijwe ko muruzinduko Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda bazagirira mu Rwanda kuva tariki 6-8 Gashyantare 2024, harimo n’umwanya wo gusura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.

Padiri Hakizimana kandi yagaragaje uru ruzinduko rwa Perezida wa Pologne nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko iyi ngoro imaze kumenyekana hirya no hino ku isi, by’umwihariko muri iki gihugu cya Pologne kuko abakirisitu baho basanzwe bakorera urugendo nyobokamana I Kibeho.

Yavuze ko kandi hari abayobozi baturutse impande n’impande bajya baza gusura iyi ngoro ndetse bagafata n’umwanya wo gusabira ibihugu baba baturutsemo, binyuze mu isengesho bahakorera, ibyo avuga ko na Perezida Andrzej Sebastian Duda azakora.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, igaragaza ko mu 2019, abanya-Pologne 1086 basuye u Rwanda, mu 2022 baba 572, mu gihe mu mwaka wa 2023 bahise bagera kuri 1403.

Mu 2022, abaturage ba Pologne bari miliyoni 38.1, mu gihe, inzego za Leta zikagaragaza ko 85% ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Ingoro ya Bikiramariya y’i Kibeho isurwa n’abaturutse imihanda yose

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button