AmakuruUbuzima

Kicukiro: impanuka ikomeye ihitanye abantu babiri, batatu barakomereka

Abantu babiri basize ubuzima mu mpanuka yabereye Kicukiro centre hafi yaho ibiro by’akarere biherereye.

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukuboza, y’imodoka itwara abagenzi ya royal express ubwo bivugwa ko yacitse feri ikagonga imodoka ebyiri ntoya ndetse na moto.

Iyi modoka ya kompanyi itwara abagenzi ya Royal Express, yavaga muri gare ya Nyanza, ngo yabuze feri maze igeze ku kiraro gishya itangira kugonga ibindi binyabiziga.

Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, usibye kuba hari Abantu babiri bahasize ubuzima n’abandi batatu bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Kacyiru.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP IRERE Réne, ntacyo aratangaza kuko bakiri mu bikorwa by’ubutabazi ahabereyw impanuka

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button