AmakuruUbutaberaUbuvugizi

Kicukiro: RIB yataye muri yombi umugabo wicaga abagore akabataba munzu abamo

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo witwa Kazungu Denis, nyuma yo gutahurwa ko asambanya abagore nyuma agahita abica akabataba munzu yari yarakodesheje.

Uyu mugabo wiyita Kazungu, yakoreraga iki gikorwa cya kinyamanswa mu murenge wa Kanombe mu kagali ka Busanza, mu mudugudu wa Gishikiri mu karere ka Kicukiro, aho ngo yatangiraga abagore batashye bavuye mukazi cyangwa se bava guhaha, akabambura ibyo bafite yarangiza akabasambanya agahita abica akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu nzi yakodeshaga, binavugwa ko yari yaranze no gukomeza kuyishyura ndetse no kuyivamo.

Amakuru y’uko uyu Kazungu ashimuta abagore akabica yarangiza akabataba mucyobo, yamenyekanye atanzwe n’abaturage nyuma yo kuregwa ku murenge ko atajya yishyura ikode ry’inzu abamo. Ubuyobozi bw’umurenge buhageze ngo yashatse kuburwanya, nibwo haje no kuvumburwa iki gikorwa cya Kinyamanswa akorera abagore n’abakobwa.

Kazungi yaje gutwarwa n’inzego zishinzwe umutekano mu murenge wa Kanombe, agezeyo yemera icyaha ariko avuga ko yishe abantu batanu gusa barimo abagore bane n’umugabo umwe yatse indangamuntu ye kugira ngo ajye ayigenderaho.

Gusa aya amakuru yatanzwe na Kazungu byaje kugaragara ko ari ibinyoma kuko abacukuye aho yatabaga imirambo y’abo yishe bakuyemo abantu icumi ndetse binakekwa ko bashobora kwiyongera.

Nyuma y’aya makuru yatanzwe n’abaturage kandi, kuri uyu wa 05 Nzeri 2023, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwagize icyo ruyavugaho, ruvuga ko uyu Kazungu Denis, kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mugihe iperereza rigikomeje.

Iti”Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, RIB yafunze KAZUNGU Denis ukekwaho kwica abantu hanyuma akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugirango hamenyekane umubare n’umwirondoro wabo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB kandi yashimye abaturarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera nabafite umugambi wo kubikora uburizwemo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button