UbureziUbuvugizi

Kigali: Abanyeshuri batarageza imyaka y’ubukure basohowe mukigo ngo bige bicumbikira

Hari umubyeyi wo mukarere ka Bugesera usaba kurenganurwa umwana we agasubira ku ishuri, ngo kuko ikigo cyamwirukanye ntibamuha n’urupapuro rumwimurira ku kindi kigo cyangwa ngo bamusubize amafaranga yari asigajemo, dore ko avuga ko nta bushobozi buhagije afite bwo guhita abonera umwana irindi shuri akanamwishyurira.

Uyu mubyeyi avuga ko ikigo umwana yigagaho cya EFOTEC Kanombe, cyabwiye umwana we ko agomba kwiga yicumbikira, nyuma yuko bamuhaye uruhushya rwo kujya kwivuza, yagera kwa muganga akayoberwa aho ahera bituma ahamagara ababyeyi be asanga numero zabo zitariho, ahamagara nyina wabo aza kumufata ngo kuko atari gusubira mukigo ngo abasabe ubufasha kuko n’uruhushya rwo kujya kwivuza, yaruhawe n’umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura mu kigo amubwira ngo”Ntuntere imbabazi sindi nyoko.”

Iki kigo cya EFOTEC giherereye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro.

Umubyeyi w’uyu mwana mu gahinda kenshi ati” icyambabaje ni uko umwana wanjye bamutereranye umwana wanjye bakanga kumuherekeza kwa muganga, umwana abonye bimuyobeye ahitamo guhamagara njye na se ariko asanga numero zacu zitariho, nibwo yahamagaye nyina wabo. Yanze gusubira mu kigo kubera ko no kugira ngo abone uruhushya rumujyana Kwa muganga, ushinzwe amasomo yari yamusabye kutamutera impuhwe ngo kuko atari nyina, umwana nibwo yatawe nuwo muvandimwe wanjye ajya kumuvuza.

” Icyakora nyina wabo yaje kumbwira ko umwana arwariye iwe, igihe kigeze umwana asubiye ku ishuri, banga ko yinjira mukigo ahubwo bamwuriza Imodoka mbona bamunzaniye murugo aherekejwe na Animateur wabo ndetse afite n’ivarisi ye barambwira ngo umwana afite imyitwarire idahwitse, ngo ngombwa kuzamuzana Ku ishuri akisobanura. Ubwo kugira ngo bamunzanire gutyo ni uko bamusabye Kwandika ibaruwa ivuga ko yasohotse ikigo nta ruhushya ahawe ariko akanga kubikora kuko yari afite uruhushya, nubwo rwari urwo gusubira mu kigo ariko ntiyarenze amarembo adafite uruhushya.”

Igihe bari bampaye rero cyo kumusubiza Ku ishuri cyageze ndwaje abana, ndetse mbimenyesha ubuyobozi bw’ikigo, Nyuma rero mujyanye Ku ishuri bahise bamwambura rwa ruhushya bamuhaye, barangije bambwira ko agomba kwiga ataha. Mbasabye urwandiko rwerekana ko bamuhaye kwiga ataha bararunyima, bambwira ko byasaba ko akarere ariko kabyemeza ko yiga ataha kakaba ariko gatanga urwandiko, mpita mbona ko rero umwana wanjye akorewe akarengane ndetse ko yorukanwe muburyo bunyuranyije n’amategeko.”

Uyu mubyeyi avuga ko bigoranye ko uyu mwana yakwicumbikira, dore ko ataruzuza n’imyaka y’ubukure, kuri ubu akaba afite imyaka 16 y’amavuko, Kandi ngo bakaba nta n’umuryango bafite muri Kanombe kuburyo umwana yakwiga ahacumbika.

Ati” Ngaho nawe tekereza gufata umwana nk’uyu utaruzuza imyaka y’ubukure, dore ko afite 16, ukamujyana kwicumbikira, ese ubwo ibyo urumva ari ubumuntu koko? Batubwiye ko agomba kwiga aho mukigo kandi akiga ataha, ubuse bizagenda bite mugihe nta n’umuryango tugira inaha Koko ngo wenda ariga ataha? Twagerageje no gusaba urupapuro rwemeza ko agiye kwiga yicumbikira, narwo barutwimye, mbasabye no kunsubiza amafaranga yari asigayemo kugira ngo Wenda azayifashishe niba yiga ataha koko bancira mumaso bambwira ko batayampa”.

Kuri ubu uyu mwana agiye kumara ibyumweru bibiri yicaye murugo abandi bari kwiga, ngo mugihe ibyo bamukoreye bisa no kumwirukana burundu ntibabyerure. Uyu mubyeyi arasaba inzego zirebwa n’iki kibazo kumufasha umwana we akazasubira ku masomo nibura agasoza igihembwe cya kabiri.

Kuri iki kibazo cy’aba bana twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’ikigo ndetse n’ushinzwe ikinyabupfura ntibyakunda, tubahaye n’ubutumwa bugufi barabusoma, ntibabusubiza, mugihe badusubiza iyi nkuru tuzayigarukaho.

EFOTEC Kanombe birukanywe mukigo ngo bajye kwicumbikira Kandi bataruzuza imyaka y’ubukure.

Umuyobozi w’umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ubw’umwana (Rwanda Youth Forum for Human Rights) Moise, yabwiye UMUSEMBURO ko n’ubwo umwana yakoze ikosa ryo gutaha ubuyobozi bw’ikigo butabimuhereye uburenganzira, ariko ngo umwanzuro utari uwo gufata umwana nkuwo ylutaragira imyaka y’ubukure ngo umubwire kwiga yicumbikira cyane ko mumahame agenga uburenganzira bw’umwana harimo ko mugihe abuze uruhande rw’umubyeyi rumwitaho, aba ari mu maboko ya leta.

Ati ” njyewe ikintu cyantangaje nabonye mu kigo cya EFOTEC, ni uko bandikisha abana impapuro babasaba kwemera amakosa, kabone nubwo ntayo baba bakoze, ariko babandikisha impapuro bayabemeza bakabaneahya ko ari ukugira ngo bababarirwe, ahubwo bakaziheraho babirukana. Byashoboka ko badasobanukiwe n’uburenganzira bw’umwana ariko nabyo mugihe twabubasobanuriye bakatubwira ngo icyemezo cyafashwe ni ndakuka kandi bakimana urupapuro rugaragaza icyo cyemezo, nabwo ubwabyo ni ikibazo gikomeye.”

Mu mahame agenga uburenganzira bw’umwana harimo ko umwana mugihe abuze uruhande na rumwe rw’umubyeyi rumwitaho aba agomba kujya mu maboko ya leta. Rero nk’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ubw’umwana, twasanze uburenganzira bw’umwana butubahirizwa uko bikwiye muri iki kigo.

Turasaba ko habaho ubugenzuzi muri iki kigo ndetse byanaba na ngombwa abarezi bagahugurwa kuburenganzira bw’umwana, yego hari ababwica kuko batabusobanukiwe, ariko hari n’ababikora nkana. Uburenganzira bw’umwana bugomba kubahirizwa aho ariho hose.”

Usibye uyu kandi wirukanwe kuko yagiye kwivuza, hari n’undi w’ukukobwa wirukanywe ufite imyaka 14 y’amavuko ngo kuko yari afite umupira wa mugenzi we, ariko yamara kuwumusubiza ndetse nyirawo awambaye bikarangira bamwirukanye, bamushinja ubujura mu kigo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button